Rutsiro : Yemeye kuriha kawa n’inzu by’abaturage yatwitse

Banyangandora Ladislas utuye mu mudugudu wa Rulimba, akagari ka Mburamazi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro yemeye kuriha ibyangijwe n’inkongi y’umuriro yateje ubwo yatwikaga inzu y’umuturanyi we tariki 15/08/2013, umuriro ugafata na kawa z’abaturage ziri hafi y’iyo nzu.

Banyangandora yavuye gusenga ku munsi mukuru wa Asomusiyo ahitira mu kabari k’urwagwa. Ageze iwe mu rugo mu ma saa cyenda z’igicamunsi, yatwitse inzu y’umuturanyi we witwa Nzimenyera Stanislas ahita yinjira mu nzu iwe ariyumanganya, icyakora umukecuru wari hafi aho aba yamubonye.

Ngo ntabwo yigeze ajya no gufasha abandi kuhazimya, ahubwo yigumiye iwe mu rugo rwegeranye neza n’ahahiye.Umuriro wavuye ku nzu ufata n’imirima ya kawa z’abaturage zegeranye n’iyo nzu yatwitswe, icyakora abaturage babasha kuhagoboka bazimya iyo nkongi y’umuriro itarangiza byinshi.

Banyangandora yemeye amakosa avuga ko yabitewe n'ubusinzi.
Banyangandora yemeye amakosa avuga ko yabitewe n’ubusinzi.

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutwika aho hantu, ubuyobozi bw’umudugudu bwabaruye ibyangiritse byose hanyuma Banyangandora yemera kubyishyura.

Bamuciye amafaranga ahwanye n’amategura 50 yo gusakara inzu ya Nzimenyera yahiye uruhande rumwe n’imbaho zitwa amakumbo eshatu zishyirwa ku mpande zikazenguruka isakaro.

Banyangandora yahaye Nzimenyera n’ibiti 40 bya kawa bisimbura ize zahiye, akaba azamaramo imyaka itatu azisoroma.

Yategetswe kwishyura umukecuru witwa Nyiranzayabo Félicité ibihumbi 50, yahise abona ibihumbi 40 arayamuha, amusigaramo ibihumbi 10 azamwishyura tariki 14/09/2013 kubera ko na we afitemo kawa zahiye.

Yishyuye andi mafaranga ibihumbi 10 mukuru we witwa Karuhije Raphael kubera ko afitemo ibiti bya kawa byangiritse.

Ubuyobozi bwategetse Banyangandora na Nzimenyera gukuraho uruzitiro rwubatse hagati y'ingo zabo.
Ubuyobozi bwategetse Banyangandora na Nzimenyera gukuraho uruzitiro rwubatse hagati y’ingo zabo.

Yatanze n’andi mafaranga ibihumbi bibiri byo gusana urugo rwangiritse, yongeraho n’andi mafaranga ibihumbi bitatu byo kugura amajerikani abiri arimo ubusa yahiriye muri iyo nzu.

Banyangandora yatanze n’andi mafaranga ibihumbi 10 by’inzoga y’abagabo ndetse yongeraho ibindi bihumbi bibiri byahawe Local defense zaraye zimucunga aho yari ari ku murenge ngo adatoroka.

Amafaranga yose hamwe bamuciye ni ibihumbi 78, akaba ngo hafi ya yose yabashije guhita ayabona kubera ko yari yariteganyirije ku murenge SACCO.

Icyakora umugore we yababajwe n’ayo mafaranga ndetse n’umurima wa kawa umuryango uhombye bitewe n’ubusinzi bw’umugabo we.
Gusa umugabo yabwiye abo mu muryango we ko aho kugira ngo afungwe yakwemera akayatanga noneho akazakorera ayandi.

Ubusanzwe Banyangandora na Nzimenyera nubwo baturanye ngo ntabwo babanye neza ku buryo hagati y’ingo zabo bubatsemo uruzitiro rubatandukanya ku buryo bitoroshye kuva mu rugo rumwe ngo ujye mu rundi.

Yatanze kawa ze zisimbura izahiye, abandi abishyura amafaranga.
Yatanze kawa ze zisimbura izahiye, abandi abishyura amafaranga.

Icyakora mu gihe ubuyobozi bwazaga kureba icyo kibazo bagiranye cyo gutwikirana bwabategetse gukuraho urwo ruzitiro. Buri wese iyo atashye mu gicuku avuye mu kabari ngo akunda guhagarara inyuma y’inzu y’undi bakarara batongana.

Banyangandora avuga ko Nzimenyera akunda kumubwira ngo azasubire aho yavuye ngo kuko ataraza muri ako gace bari bafite umutekano. Banyangandora yaje kuhatura mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 2012 kuko mbere yari atuye mu gace gasubira hepfo mu gikombe none akaba yarazamutse haruguru ku mudugudu.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka