Rutsiro: World Vision yiyemeje gushakira abana ba Se ngo babone uburenganzira bwabo
Hagamijwe guharanira uburenganzira bw’umwana, umuryango wa gikirisitu wita ku mibereho myiza y’umwana “World Vision” ifatanyije n’akarere ka Rutsiro, bari mu rugamba rwo gufasha abana bavutse mu buryo butemewe n’amategeko kubona ba se ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.
Kugira ngo bagere kuri iyi ntego, World vision iri gusobanurira ababyeyi uburenganzira bw’umwana ndetse ikanasaba ko bwubahirizwa nk’uko bisabwa, ndetse ikaba yaranahuguye abafashamyumvire batanga umusanzu muri ubwo bukangurambaga no guharanira ko uburenganzira bw’abana bwubahirizwa.
Uhagarariye World Vision, Karake Joseph yavuze ko bafashe iki cyemezo cyo gushakira abana ba se kubera ko mu nshingano bafite harimo guharanira ubuzima bwiza n’uburenganzira ku mwana.
Ati “ku bufatanye n’akarere, nk’uko turi abafatanyabikorwa, twiyemeje gushakira abana ba se nk’uko mu nshingano zacu duharanira ko abana babona uburenganzira ndetse n’ubuzima bwiza”.
Abana bashakirwa ba se ni abavutse ku bana b’abakobwa bakiri bato babyariye iwabo ndetse n’abagore batewe inda n’abandi bagabo. Kuva ubwo batangiraga iki gikorwa mu kwezi kwa 7 hamaze kuboneka abagabo basaga 500 bamaze kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere.
Bamwe mu babyaye ariko bakaba batabana n’abagabo babateye inda batangaje ko bishimiye iki gikorwa.
Nyirahabimana Polinaliya utuye mu kagari ka Sure mu murenge wa Mushubati watewe inda akiga yagize ati “iki gikorwa ni cyiza kuko abana batangiye kubona ba se bityo uburenganzira bwabo bukubahirizwa. Tukaba dushimira abantu bazanye iki gikorwa ngo barengere umwana natwe bataturetse”.
Mukandayisenga Donata umuhungu yamuteye inda amubeshya ko azamushaka biza kurangira yishakiye undi mugore arangije aramwihakana. Yavuze ko yishimye kuba bahuje umwana we na se bityo akamwandikisha akajya amufasha mu bikorwa bimwe na bimwe nka mitiweli.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Muhizi Patrick yavuze ko byabafashije cyane kuko wasangaga abana b’abakobwa basiragizwa batakambira ababateye inda ngo babafashe ariko ukabona ntacyo babafasha.
Iyi gahunda yo gushakira abana ba se yatangiriye mu murenge wa Mushubati ndetse ngo baracyakomeza icyo gikorwa, nibava muri uyu murenge bakazakomereza no mu yindi World Vision ikoreramo.
Ubu ku bufatanye n’akarere ka Rutsiro, kuva tariki ya 16 kanama kugeza tariki ya 12 Nzeri World Vision yatangije ubukangurambaga mu guharanira uburenganzira bw’umwana ku nsanganyamatsiko igira iti “kwimakaza uburenganzira bw’umwana dutanga serivisi nziza”.
Aimable Mbarushima
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|