Rutsiro: VTC/BUMBA ihangayikishijwe n’umwenda wa miliyoni 5 ifitiwe
Ubuyobozi bw’ishuri VTC/BUMBA riherereye mu murenge wa Mushubati, akarere ka Rutsiro, burasaba ababyeyi barirereramo kwishyura umwenda wa miliyoni ishanu baribereyemo.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’iri shuri ryigisha imyuga n’ababyeyi bahafite abana, tariki ya 02 Nzeli 2015, ubuyobozi bwagaragaje ko uyu mwenda ubangamiye cyane imikorere y’ishuri ndetse ukagira n’ingaruka ku myigire y’abana.
Padiri Ntirandekura Gilbert ufite imicungire y’iri shuri mu nshingano asobanura ko uyu mwenda wakuruwe no kuba ababyeyi batishyurira igihe amafaranga ibihumbi 30 bumvikanye ku gihembwe. Aya mafaranga yifashishwa mu kugura ibikoresho bishya no gusana ibyangiritse.
Umuyobozi w’ikigo Denis Nsengiyumva avuga ko iyo amafaranga atishyuriwe igihe bituma batabasha gusana ibikoresho byangiritse. Ibi kandi bigatuma ibikoresho biba bike bikabangamira imyigire y’abanyeshuri.
Padiri Ntirandekura kandi akomeza avuga ko banagerageje korohereza ababyeyi bakabasaba kujya batanga make make batarindiriye ko yuzura yose ariko ngo ntibarabyubahiriza.
Muri iyinama ababyeyi biyemeje ko bagiye gushaka aya mafaranga mu minsi ya vuba nk’uko ubahagarariye Bizimungu Jean Damascene abivuga. Yagiae ati “ twasanze koko turimo amafaranga menshi ariko twiyemeje kuyashaka tukishyura kandi vuba”.
Mu nama hemejwe ko ababyeyi bafitiye umwenda iri shuri bagomba kwishyura bitarenze tariki ya 15/09/2015 ku buryo Miliyoni 5 bafitiye ikigo zizahita zifashishwa mu kugura ibikoresho.
Ishuri rya VTC/BUMBA ryatangiye mu mwaka wa 2014 mu kwezi kwa Gicurasi ngo nta bibazo bindi bikomeye rihura nabyo uretse iki cyo kutishyurirwa igihe.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|