Rutsiro:Uwahawe kuyobora Akarere by’agateganyo ngo azagateza imbere
Niyonzima Tharcisse usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro wahawe ububasha bwo kuyobora Akarere by’agateganyo yijeje ko aho agasanze atazagasubiza inyuma mu iterambere.
Yabitangaje ubwo ku wa 28 Mutarama 2016 yahererekanyaga ububasha na komite nyobozi icyuye igihe yari imaze imyaka 5 iyobora Akarere,nyuma yo kumurikirwa imiterere y’Akarere n’aho kari kageze mu iterambere yavuze ko mu gihe cy’ukwezi azakomereza ku iterambere asanze.

Yagize ati" Birumvikana ko imirimo nshinzwe ikomeye ariko ku bufatanye n’abakozi b’Akarere ndizera ko tuzaakomereza ku bikorwa dusanze komite nyobozi icyuye igihe yageze ho ku buryo Akarere katazasubira inyuma"
Niyonzima ariko yasabye komite nyobozi icyuye igihe kumuba hafi kugira ngo bamusangize ku bunararibonye bavanye mu kuyobora imyaka 5 uwari umuyobozi w’Akarere Gaspard Byukusenge akaba yamwijeje ko ubufatanye buzakomeza.

Byukusenge ati"Inama twiteguye kuzitanga uko dushobojwe kuko ntabwo twakanga kuzitanga igihe cyose tuzitabazwa ndumva nta cyatubuza kuzitanga"
Niyonzima Tharcisse azatangira kuyobora by’’agateganyo aka karere kuva tariki ya 29 Mutarama 2016 kugeza tariki ya 08 Werurwe ubwo hazaba harangiye amatora y’inzeg z’ibanze.

Komite nyobozi y’Akarere ka Rutsiro icyuye igihe yaratowe mu mwaka wa 2011 ikaba yari ikuriwe na Meya Gaspard Byukusenge afatanyije n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu Damascene Nsanzimfura ndetse na Nyirabagrinzira Jacqueline wari ushinzwe imibereho myiza.

Muri uyu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite nyobozi icyuye igihe n’ugiye kuyobora by’agateganyo hanashimiwe abajyanama bari bagize inama njyanama y’akarere bakaba bashimiwe inama bagiye batanga zitandukanye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
TWIZERE KO ABAKOZE NABI NKA "NSANZIMFURA J. DAMASCENE "BATAZONGERA KWIYAMAMAZA BAVAVANGIRA ABANDI? MURAKOZE.BRAVO,KU BAKOZE NEZA BACYUYE IGIHE. NSANZIMFURA NTAZAGARUKE KUVANGIRA ABANDI BAKOZI.