Rutsiro: Umwe yahawe ubupadiri, babiri bahabwa ubudiyakoni
Kuri Paruwasi ya Murunda iherereye mu karere ka Rutsiro habereye umuhango wo gutanga isakaramentu ry’ubusaserodoti ku wa gatandatu tariki 06/07/2013, aho umwe yahawe ubupadiri, abandi babiri bahabwa ubudiyakoni.
Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Alexis Habiyambere wari uyoboye uwo muhango yavuze ko kuba diyoseze yungutse umupadiri n’abadiyakoni babiri bifite agaciro kanini kuri kiliziya kuko bazarushaho gufatanya n’abandi mu kuyobora no guteza imbere kiliziya.

Uwamungu Jean Marie Vianney wahawe ubupadiri, asanzwe abarizwa muri paruwasi ya Murunda. Yashimye intambwe abashije gutera, kuko bisaba igihe kirekire n’amashuri menshi kugira ngo umuntu abashe kuyigeraho. Avuga ko imwe mu migambi afite ari iyo gukomeza gushishikariza ababyeyi kurera abana babo gikirisitu.
Ati “Ababyeyi ntibigishe abana babo igifaransa, icyongereza n’imibare gusa, ahubwo babigishe na gatigisimu n’umuco kugira ngo babeho gikirisitu mu kubaka igihugu cyacu, igihugu cyatubyaye twese.”

Padiri Uwamungu ashishikariza abantu bose, by’umwihariko urubyiruko gukurikira inzira ya Yezu Kirisitu, bagakurikira ijambo ry’Imana n’ibyo bibiriya yigisha, bakareka ibintu birangaza, ibyo benshi bakunze kwita ko ari ibigezweho.
Abakirisitu bo muri paruwasi ya Murunda na bo bishimiye kuba kiliziya yungutse umupadiri mushya n’abadiyakoni babiri.
Umukecuru witwa Sibomana Christiana we by’akarusho ngo yashimishijwe n’uko uwahawe ubupadiri ari uwo ku musozi wabo wa Gatoki mu mureng wa Murunda. Ibi ngo bizafasha n’undi wese ushaka kwiha Imana kuko azajya amwegera akamusobanuza inzira binyuramo.

Umushumba wa diyoseze ya Nyundo, Musenyeri Alexis Habiyambere avuga kodiyoseze ifite gahunda yo kongera umubare w’abapadiri, bakaba bateganya gutanga ubupadiri ku bantu 10 ku buryo zimwe muri paruwasi zizaba zifite abapadiri batatu kugira ngo barusheho kwegera no kuba hafi y’abakirisitu.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri rwose kugera ku’iyi ntera nibintu biba bitoroshye .NYagasani abafashe bazabe abungeri beza