Rutsiro: Umuyobozi w’akarere yasobanuye uburyo amanota y’imihigo yatanzwe
Nyuma y’uko akarere ka Rutsiro gasomwe ku mwanya wa 25 mu kwesa imihigo y’umwaka 2012/2013 ndetse bamwe bagakeka ko ari wo mwanya kabonye, umuyobozi w’ako karere arazenguruka mu karere abasobanurira imiterere y’amanota n’imyanya byahawe uturere mu kwesa imihigo.
Bamwe mu bo umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yabisobanuriye ni abitabiriye imurikabikorwa mu karere ka Rutsiro tariki 26/09/2013. Yababwiye ko mu gutangaza amanota, uturere twashyizwe mu myanya hakurikijwe ibyiciro, hakaba harabonetse uturere turi mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icyiciro cya gatatu.
Ku rwego rw’igihugu hose ngo habonetse amanota arindwi. Ku inota rya mbere rya 97% habonetsemo uturere tubiri, ku rya kabiri rya 96% habonekamo kamwe, twose tukaba turi mu cyiciro cya mbere.

Inota rya gatatu ari ryo 95% habonetsemo uturere 12, inota rya kane rya 94% ari na ryo akarere ka Rutsiro gafite habonekamo uturere 10, twose dushyirwa mu cyiciro cya kabiri.
Inota rya gatanu ringana na 93% ryabonye akarere kamwe, inota rya gatandatu rya 92% ribona uturere dutatu, mu gihe inota rya karindwi ringana na 90% rifitwe n’akarere kamwe, twose dushyirwa mu cyiciro cya gatatu.
Nyuma yo gusobanura ibijyanye n’amanota y’uturere ndetse n’ibyiciro, Byukusenge yavuze ko icyagaragaye ari uko uturere twinshi twagiye tubyiganira ku inota rimwe bityo tugasangira umwanya.
Ati “hari benshi bajyaga bibaza ngo akarere ka Rutsiro kabaye aka 25 kuko kasomwe ku mwanya wa 25, ariko si byo kuko iyo mu ishuri basoma amanota abanyeshuri benshi bashobora kugonganira ku mwanya umwe.”
Yakomeje agira ati “igishimishije ni uko twavuye ku manota 82 tukagera ku manota 94 ni intera ndende, ikomeye kandi igaragara.”

Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin, na we wari witabiriye imurikabikorwa mu karere ka Rutsiro yavuze ko kuzamuka mu manota ari byiza, ariko ko bigomba kujyana n’ibikorwa by’iterambere.
Ibi ni na byo umukuru w’igihugu yagarutseho mu muhango wo gutangaza ibyavuye mu mihigo y’uturere, aho yasabye ko gutanga amanota byajya bishingira ku bikorwa bifatika by’iterambere bigaragara hirya no hino mu turere.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ashimira abaturage kubera uruhare bagize mu kwesa iyi mihigo, akaboneraho no kubibutsa ko urugendo rukomeje kuko hagikenewe ibindi bikorwa byinshi byiza kandi mu gihe cyihuse.
Ati “nkaba mbasaba rero ko ingufu bakoresheje bongeraho amanota arenga 12 batazirekera aho, ahubwo ko bakwiye noneho kuzikoresha ku buryo tugera ku manota yadushyira nibura ku mwanya wa mbere cyangwa mu cyiciro cya mbere.”
Umwaka ushize akarere ka Rutsiro kari gafite imihigo 56, mu gihe uyu mwaka wa 2013/2014 akarere gafite imihigo 84.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|