Rutsiro: Umuturage yagwiriwe n’ikirombe arapfa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko umuturage yaguye mu kirombe, aho yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Murindwa Prosper, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, yabwiye Kigali Today ko umuturage yaguye mu kirombe mu Murenge wa Rusebeya, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere busabye abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Agira ati “Yagiye mu kirombe adatumwe na rwiyemezamirimo kiramugwira abura ubuzima, ubutabazi bwakozwe bwamugezeho yapfuye.”

Akomeza agira ati “Twihanganishije umuryango we, ariko turasaba abafite ibirombe gushyiraho uburinzi kugira ngo hatagira undi muturage ujya mu kirombe akaba yagwamo.”

Murindwa asaba abaturage kwirinda kujya mu kirombe umuntu ari umwe, ahubwo bagomba kujyana n’abandi kugira ngo habaye ugira ikibazo abandi bamutabare.

Myinshi mu mirenge igize Akarere ka Rutsiro ibonekamo amabuye y’agaciro, naho ahandi haboneka umucanga n’ibumba rikorwamo amatafari, ubuyobozi bukaba bukomeje no guhangana n’abantu bacukura umutungo kamere badasabye icyangombwa cyangwa ngo babimenyeshe, bamwe bikabagiraho ingaruka.

Murindwa asaba abatuye Akarere ka Rutsiro kudasahuranwa ahubwo bagakora neza bubahirije amategeko.

Ati “Umutungo kamere w’Igihugu umwihariko w’Abanyarutsiro, uzahoraho, tuzawusiga n’abandi bazawusanga. Icyo tubasaba ni ukubikora biteza imbere abaturage, rwiyemezamirimo yandike abakozi, abahe amasezerano ndetse abahe ubwishingizi n’ibindi bemererwa n’amategeko.”

Uyu muyobozi asaba abaturage bakora mu birombe kumenya uburenganzira bwabo, bahemberwe kuri banki aho kuyahembwa nk’abayiba, ikindi bakoreshe neza amafaranga bakorera batayasezaguye, biteze imbere bateze imbere imiryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko abantu twirinda kujya mumirimo yaduteza akaga harimo kubura ubuzima kuko kubaho ni rimwe Kandi ubuzima burahenda,leta nayo Irene uko yashira umutekano kubirombe kuko abantu bamwe nabwo bubahiriza amabwiriza yagenywe
Reka nsoze nihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Salomon yanditse ku itariki ya: 27-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka