Rutsiro : Umunyeshuri wari umaze iminsi 10 akurikiranyweho gukuramo inda yarekuwe asubira mu ishuri
Umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Yohani ry’i Murunda yagarutse mu kigo ku cyumweru tariki 10/03/2013, akaba yari amaze iminsi 10 yaravuye mu kigo atwawe na polisi ikorera mu karere ka Rutsiro akekwaho gukuramo inda.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamusangaga mu kigo yigamo, uwo munyeshuri yavuze ko yari yarajyanywe gufungirwa muri gereza ya Muhanga hamwe n’abandi bantu batatu bakurikiranyweho kumufasha gukuramo iyo nda ariko ku bw’amahirwe ngo haza abantu atazi baramuvuganira abasha kurekurwa kuko ngo akiri umwana.

Harekuwe kandi undi muntu utwara moto yo ku kigo nderabuzima cya Kinunu giherereye mu murenge wa Boneza ukekwaho kuba ari we wamutwaraga kuri moto amuvana ku kigo amushyiriye umuforomo ukora aho i Kinunu ngo wari inshuti ye. Uwo mumotari warekuwe ngo ni na we wamutwaye no mu gihe cyo kujya gukuramo inda. Icyakora aba bombi ngo bazajya bitaba ubutabera ku rukiko rwisumbuye rwa Karongi.
N’ubwo abo babiri barekuwe by’agateganyo, abandi babiri bo bakomeje gufungwa. Muri bo hakaba harimo umuforomo wo ku kigo nderabuzima cya Kinunu ukekwaho kuba yaramufashije kuvanamo inda hamwe n’undi musore ukurikiranyweho kuba ari we wabatije inzu baba barakoreyemo icyo cyaha. Undi muforomo wo ku kigo nderabuzima cya Kinihira ukekwaho ubufatanyacyaha mu gukuramo iyo nda we aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.
Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, by’umwihariko abakobwa mu kigo cy’amashuri cyitiriwe mutagatifu Yohani cy’i Murunda, Nyirashyirambere Anne Marie, avuga ko uwo mukobwa yasabye uruhushya avuga ko afite ikibazo cy’uburwayi, kuko ngo ashobora kuba yararozwe.

Ubuyobozi bw’ikigo bwahise bumuha uruhushya kuwa gatandatu tariki 16/02/2013 mu gitondo ajya iwabo mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro kugira ngo ajye kwivuza hanyuma agaruka mu kigo kuwa mbere tariki 18/02/2013.
Yagarutse ku kigo ariko bigaragara ko agifite ikibazo cy’uburwayi kuko yavugaga nyine ko ngo yarozwe, hanyuma bamujyana mu cyumba cy’abarwayi arakomeza aba ari ho aryama.
Bukeye bwaho, ngo abayobozi b’ikigo babonye amaraso menshi aho abanyeshuri b’abakobwa bogera babona ntibisanzwe ariko babanza gukeka byaturutse ku munyeshuri waba uri mu mihango y’abakobwa.
Uwo mukobwa ngo yaroroherwaga akaza mu ishuri ariko nyuma akongera akarwara, noneho ku itariki 24/02/2013 bahamagara umubyeyi we bamubwira ko umwana wabo arwaye, ariko nyina abwira abayobozi b’ikigo ko na we abizi ndetse ko bagiye kumuvuza mu bavuzi gakondo.
Kubera ko uwo munyeshuri yakomeje kurwara ubuyobozi bw’ikigo bwumvikanye na nyina w’uwo mukobwa ngo bamujyanye kumuvuza ku kigo nderabuzima cya Murunda, basanga amaze iminsi akuyemo inda ndetse haziramo n’ikibazo cy’indwara yo kujojoba (fistule).
Ku wa gatanu tariki 01/03/2013 ni bwo polisi ikorera mu karere ka Rutsiro yageze ku ishuri ryisumbuye rya Murunda uwo munyeshuri yigagaho imujyana mu bugenzacyaha ngo asobanure ibyo akekwaho.
Ubuyobozi bw’ikigo uwo munyeshuri yigagaho buvuga ko inda ashobora kuba yarayitwaye ari iwabo mu kiruhuko mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, bugasaba ababyeyi ko bajya bakurikiranira hafi imyitwarire y’abana babo mu gihe bari mu kiruhuko.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nifuza ko mutubwire amakuru namateka ya momo umuhanzikazi nyarwanda