Rutsiro : Umugabo wariye urukwavu rwishwe n’uburozi yitabye Imana

Umugabo witwa Namuhanga Ferederiko wari umaze hafi icyumweru mu bitaro bya Murunda kubera kurya urukwavu rwishwe n’umuti wica imbeba, yitabye Imana tariki 17/09/2012.

Namuhanga Ferederiko yari atuye mu kagari ka Bugina, umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro. Abaturanyi be ngo bateze imbeba bakoresheje umuti uzica, ariko rumwe mu nkwavu zabo rurya kuri uwo muti rurapfa.

Ba nyiri urukwavu barujugunye mu mukingo, muri ako kanya hanyura abana bararutoragura bararujyana maze bahura na Namuhanga batangira kumubwira ngo arubagurire.

Namuhanga akiri muzima yabwiye Kigali Today ati: « nasanze barufite rwapfuye ngira ngo ni bo barwishe bararumpa ndarutwara twumvikana ko nzabaha amafaranga magana atatu».

Umugore n’abana be ngo banze kurumubagira no kuruteka kubera ko imyemerere y’itorero basengeramo itabemerera kurya ikintu cyipfishije nuko afata icyemezo cyo kurubaga no kuruteka ndetse arurya wenyine.

Mu ijoro yaruriyemo yahise atangira kuribwa mu nda. Bukeye bwaho tariki 13/09/2012 ni bwo yakomeje kuremba nuko ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo.

Kwa muganga bagerageje kumuramira biba iby'ubusa.
Kwa muganga bagerageje kumuramira biba iby’ubusa.

Bageze kuri icyo kigo nderabuzima, Namuhanga hamwe n’abari bamurwaje ngo bakomeje guhisha impamvu y’uburwayi bwe hanyuma kwa muganga bamuha utunini ariko ntitwagira icyo tumumarira.

Abaturanyi b’uwo muryango bari bazi neza icyo uwo mugabo yazize ngo ni bo babibwiye kwa muganga ariko bimenyekana uburwayi bwe bwafashe intera yo hejuru bahitamo kumwohereza ku bitaro bikuru bya Murunda.

Ibitaro byagerageje kumwitaho ariko akomeza kuremba kuko uburwayi bwe bwamenyekanye umuti umaze kwangiza bimwe mu bice byo mu nda. Indi mpamvu yatumye uwo murwayi aremba ngo ni uko yari asanzwe afite ubundi burwayi butandukanye na bwo bwahise burushaho kumukomerera.

Akigera ku bitaro bya Murunda, abaganga babonye ko amahirwe yo kubaho kwe yari macye cyane kubera ko uwo muti wica imbeba yari awumaranye igihe uri mu mubiri we, hakaba kandi hari ibice bimwe na bimwe byari byamaze kwangirika birimo n’umwijima.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 6 )

ABANYARWANDA TWIRINDE KUKWIYO S, INDA AHUBWO NINDOGANO

DUKUZUMUREMYI Olivier yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

nagire iruhuko ridashira ariko bibe isomo kuri buri wese ko nta gupfa kurya ibyo ubonye

poli de poli yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

ariko se disi umuntu wumugabo ugura ibyapfuye ngo nuko ari ibyamake! abanyafurika bakabya kwigira abakene ariko hakajyamo nubujiji!!!! ikintu cyapfuye utazi icyo cyazize koko umuntu akirya ate????INDA NINI YISHE UKUZE

el yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

ariko abantu bagiye bagira ubuphura no kwihangana kweri! iyo sinda ni indogano. Pole sana.

yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Yewe weee meginda mbeginda.Umuntu w’umugabo azira amerwe koko? mbese ubwo yarayobeweko ibyishe urukwavu bitakwica umuntu ? gysabyo indanini yishe nyirayo dukomeje kwihanganisha imiryango yanyakwigendera

NSENGIMANA CADEAU JANVIER yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Hahhahaaa inda nini yishe ukuze!!

Salim yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka