Rutsiro: Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere bwagaragaje ko hakiri byinshi bikeneye kunozwa

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) mu mwaka ushize wa 2013 bugamije kumenya icyo abaturage b’akarere ka Rutsiro bavuga kuri serivisi bahabwa mu byiciro bitandukanye muri gahunda za Leta zibagenerwa bugaragaza ko muri rusange akarere ka Rutsiro kadahagaze nabi cyane.

Ariko ngo nta n’ubwo gahagaze neza cyane, ibi bikaba bivuze ko abayobozi muri ako karere badakwiriye guterera agati mu ryinyo, ahubwo ngo bakwiriye gukora iyo bwabaga kugira ngo barusheho kunoza serivisi batanga ziganisha ku guteza imbere abaturage.

Abayobozi batandukanye bamurikiwe ubwo bushakashatsi bemeranyijwe n'ibyavuyemo biyemeza ko ubushakashatsi bwa 2014 buzasanga hari byinshi byarushijeho kuba byiza.
Abayobozi batandukanye bamurikiwe ubwo bushakashatsi bemeranyijwe n’ibyavuyemo biyemeza ko ubushakashatsi bwa 2014 buzasanga hari byinshi byarushijeho kuba byiza.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe ku byiciro byose umuturage yibonamo, haba mu buhinzi, ubworozi, uburezi, ubuvuzi, imiyoborere, imibereho myiza, ubutabera, n’ibindi. Amakuru ava muri ubwo bushakashatsi bagenda bayapanga mu buryo bw’amabara bitewe n’amanota buri cyiciro gifite ku ijana.

Kuva kuri zero kugera kuri 25%, aho haba ari mu ibara ry’umutuku, kuva kuri 25 kugera kuri 50% haba hari ibara rya Orange, kuva kuri 50 kugera kuri 75% haba hari ibara ry’umuhondo, hanyuma kuva kuri 75 kugera ku 100% hakaba hari ibara ry’icyatsi kibisi.

Ibyo ngo bivuze ko igikorwa kigaragaye mu ibara ry’icyatsi kibisi kiba gihagaze neza gifite amanota ari hejuru ya 75, ariko bitavuze ko nyiracyo atagomba guterera agati mu ryinyo, kuko niba afite 80, ntabwo byaba bibi agize 95 cyangwa se ndetse akagira n’100% kuko ni yo ntego iba igamijwe.

Iyo barangije gukora ubwo bushakashatsi, kuko baba babukoreye Abanyarwanda, baragaruka bakabubagezaho kugira ngo bamenye ibyavuyemo. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko ibikorwa byose ubiteranyije, muri rusange Rutsiro iri mu ibara ry’umuhondo, bikaba bivuze ko iri hagati y’amanota 50 na 75%, ibi kandi bikaba bivuze ko hakiri byinshi byo kunozwa, nk’uko byasobanuwe na Uwizeye Solange, umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere(RGB).

Yagize ati “Rutsiro iracyasabwa gushyiramo imbaraga mu bikorwa byose by’ingenzi bikorerwa abaturage. Twasabye ko abayobozi bongera imbaraga mu byo bakoraga, ntabwo bahagaze nabi cyane, ariko nta n’ubwo bahagaze neza cyane, ntabwo bakwiye guterera agati mu ryinyo, ahubwo bakwiye gukora iyo bwabaga kugira ngo bave mu ibara ry’umuhondo, bajye mu ibara ry’icyatsi.”

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje by’umwihariko ko bimwe mu bikorwa bikiri inyuma harimo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi mu baturage.

Ibikorwa remezo nk’imihanda na byo ngo biracyari inyuma. Abayobozi mu karere ka Rutsiro bavuzweho kuba badaha ijambo n’umwanya uhagije abaturage mu gutora ingengo y’imari y’akarere no kugena ibikorwa bizibandwaho. Gusa na none akarere ka Rutsiro kashimwe ko gahagaze neza mu gukorana n’abaturage hagamijwe kwishakamo ibisubizo.
Abayobozi batandukanye bo mu karere ka Rutsiro bamurikiwe ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bemera ko byinshi mu bivugwamo ari ukuri, ariko bakagaragaza imbogamizi z’uko imiterere mibi y’akarere ubwako ari ikibazo gikomeye kuko ari akarere kagizwe ahanini n’icyaro ndetse n’imisozi miremire. Bimwe mu bikorwa remezo by’ingenzi bikenewe nk’umuhanda wa kaburimbo na byo ngo birenze ubushobozi bw’akarere ku buryo hakenewe ubufasha buturutse hanze y’akarere. Indi mbogamizi akarere gafite ituma hari ibikorwa bikiri inyuma ngo ni uko ingengo y’imari y’akarere ikiri nke, dore ko n’imisoro akarere kinjiza ibarirwa muri miliyoni 300 ku mwaka ari mike cyane bagereranyije n’utundi turere.

Izo ntumwa za RGB zavuze ko icyo zigiye gukora ari ubuvugizi kugira ngo n’abandi bafatanyabikorwa bazaze kunganira akarere kunoza ibitagenda neza, ariko ko n’abakozi ndetse n’abayobozi b’akarere mbere na mbere bakwiye kugaragaza uruhare rwabo mu gukemura ibitagenda neza.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga kuri iryo suzuma ryashyizwe ahagaragara, yagize ati “byagaragaye ko akarere kacu kari mu muhondo, ni byo koko ntikari imbere, ariko ntikari n’inyuma, ariko no kuba hagati burya si byiza cyane, tukaba rero twabonye aho dufite intege nke, ku buryo, hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugera ku kagari, twafatiye hamwe umugambi wo kurushaho kwegera abaturage no gutanga serivisi nziza nk’uko bikwiriye.”

Ku bijyanye n’amashanyarazi ndetse n’ibikorwa remezo bikenewe, ariko bikaba birenze ubushobozi bw’akarere, Byukusenge yavuze ko na byo hari icyizere ko bizagerwaho ashingiye kuri gahunda nziza Leta ifitiye ako karere kuko kemejwe nk’akagomba kwitabwaho mu buryo bwihariye mu rwego rwo kugateza imbere mu buryo bwihuse.

Ubwo bushakashatsi ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere kibukora buri mwaka, ubwashyizwe ahagaragara bukaba ari ubwerekanaga icyo abaturage bavugaga ku buyobozi bwabo mu mwaka ushize wa 2013. Buri karere kose gakorerwa ubushakashatsi bwako bwihariye, mu Rwanda hose hakaba harabajijwe abantu ibihumbi 11.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka