Rutsiro: Njyanama yabonye umujyanama wasimbuye uherutse kwegura

Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro yateranye tariki 17/01/2013, yarahije umujyanama mushya witwa Mukashema Marie Josée wasimbuye Uwamariya Florida umaze iminsi yareguye ku nshingano yari asanzwe akora muri njyanama.

Uwo mujyanama mushya avuga ko kimwe mu byo azibandaho ari ugutanga inama ndetse n’ubuvugizi mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Mukashema Marie Josée ni umujyanama mushya uturuka mu murenge wa Mukura akaba yinjiye muri njyanama y’akarere ka Rutsiro nyuma yo gutorwa muri 30% by’abagore bagomba kuba bagize njyanama.

Mukashema Marie Josee yinjiye mu nama njyanama y'akarere ka Rutsiro.
Mukashema Marie Josee yinjiye mu nama njyanama y’akarere ka Rutsiro.

Yasimbuye undi mujyanama witwa Uwamariya Florida weguye kubera ko yazaga mu mirimo y’inama njyanama mu karere ka Rutsiro aturutse i Kigali, hanyuma ahitamo kwegura kuko ngo yabonaga bimugora.

Mukashema winjiye muri njyanama y’akarere ka Rutsiro asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Gihara mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro. Yarahiriye kuzuza neza inshingano yatorewe hanyuma ahita akomezanya inama n’abandi bajyanama.

Njyanama y'akarere ka Rutsiro yahise igira umubare wuzuye w'abajyanama 26.
Njyanama y’akarere ka Rutsiro yahise igira umubare wuzuye w’abajyanama 26.

Mukashema avuga ko yiteguye gufatanya na bagenzi bagashaka icyateza imbere abaturage cyane cyane ab’akarere ka Rutsiro hashingiwe ku nkingi enye za Guverinoma.

Avuga ko yiteguye by’umwihariko gutanga umusanzu we mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro cyane cyane mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Ubona imibereho myiza y’abaturage ikiri hasi cyane, bityo rero tukabona ari ho umuntu yashyira ingufu kurusha ahandi”.

Perezida wa njyanama y'akarere ka Rutsiro yavuze ko kuba njyanama yuzuye bizatuma imirimo ya za komisiyo ikorwa neza.
Perezida wa njyanama y’akarere ka Rutsiro yavuze ko kuba njyanama yuzuye bizatuma imirimo ya za komisiyo ikorwa neza.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rutsiro, Sayinzoga Yohani, avuga ko kuba njyanama yabo yuzuye bizatuma inshingano zabo cyane cyane iz’amakomisiyo zikorwa neza. Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro igizwe n’abajyanama 26.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Komerezaho Mzee Sayinzoga kuyobora njyanama yacu neza, ubundi mbere yawe ikiyoborwa na Karangwa Rutsiro yari yarazambye ari amatiku gusa, ruswa y, inoti n, igitsina aribyo byashyizwe imbere.

Imenagitero yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

Ariko itegeko rizasubirwemo, umuntu ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, umukozi wa mutuelle de sante, umukozi w’ibitaro by’Akarere yarangiza akaba mu nama Njyanama y’Akarere kandi nawe ari umukozi w’Akarere???????? mushishoze murebe muzasanga hari aho bitameze neza kabisa ukurikije bimwe mu byemezo bifatwa harimo amarangamutima

ukuri yanditse ku itariki ya: 18-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka