Rutsiro: Njyanama irasaba akarere kugaruza amafaranga ya VUP yanyerejwe

Inama Njyanama nshya y’Akarere ka Rutsiro yasabye ubuyobozi bw’akarere kugaruza amafaranga ya VUP yanyerejwe.

Yabisabye kuri uyu wa 18 Werurwe 2016 ubwo yari yateranye ku nshuro yayo ya mbere.

Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Rutsiro, Matabaro Bertrand, asaba Nyobozi yako kugaruza mu maguru mashya amafaranga ya VUP yanyerejwe.
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, Matabaro Bertrand, asaba Nyobozi yako kugaruza mu maguru mashya amafaranga ya VUP yanyerejwe.

Perezida wayo, Matabaro Bernard, yavuze ko bibabaje kubona abantu banyereza amafaranga yagenewe abatishoboye binyuze muri VUP asaba ubuyobozi bw’akarere kuyagaruza mu gihe cya vuba.

Matabaro yavuze ko yyagaragaye ko mu turere twose mu Ntara y’Iburengerazuba harimo ikibazo cy’amafaranga ya VUP yanyerejwe bakaba barasabwe mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’intara ku wa 05 Werurwe 2016 kuyagaruza mu gihe kitarenze amezi atatu.

Yabihereyeho agira ati “Umuyobozi w’akarere n’abo bafatanyije kuyobora bagomba kugaruza ayo mafaranga kuko urutonde rw’abo bantu bayanyereje bararufite kandi ndumva tubaye aba mbere bayagaruje byaduha amanota meza mu mihigo."

Ubuyobozi bw’akarere bwiyemeje ko ayo mafaranga azagaruzwa vuba kuko ngo hari n’intambwe yatewe ku buryo ngo hari n’ayamaze kugaruzwa.

Abajyanama b'Akarere ka Rutsiro mu nama yabo ya mbere.
Abajyanama b’Akarere ka Rutsiro mu nama yabo ya mbere.

Ayinkamiye Emerence, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsito, aganira na Kigali Today, yagize ati "Ikibazo twarakimenye ndetse twanatangiye kugishakira umuti kuko ubu tumaze no kugaruza 45% by’amafaranga yanyerejwe kandi n’andi tuzayagaruza vuba."

Mu gihe Ayinkamiye avuga ko bamaze kugaruza 45%, mu mibare isanzwe akarere kagaragaza ko amaze kugaruzwa ari miliyoni 150 mu gihe ayanyerejwe angana na miliyoni 430..

Amafaranga ya VUP yanyerejwe arimo amafaranga y’inkunga y’ingoboka atarahawe abatishoboye, abayobozi bakayikoreshereza ibyo bashaka ndetse n’ayo abayobozi bagiye bafata bahimbye amatsinda atabaho agurizwa.

Muri iyo nama, abajyanama bihaye intego ko bagomba gukora cyane mu mirenge itandukanye bahagarariye kugira ngo bazamure Akarere ka Rutsiro ndetse n’imibereho y’abaturage ibe myiza kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBYO GOSE NJYANAMA NIKOMEREZAHO TUREBE KO .....

ARIAS yanditse ku itariki ya: 18-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka