Rutsiro : Inkuba yishe umwe abandi batatu bajyanwa kwa muganga
Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko witwa Dusabe Pascaline yitabye Imana, abandi batatu bajyanwa kwa muganga biturutse ku nkuba yakubitiye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ku wa mbere tariki 01/10/2012.
Dusabe yari mu nzu hamwe n’abandi bantu bagera ku icyenda barimo batatu bari baje kugama ndetse n’abandi bana batandatu bari muri urwo rugo; nk’uko nyiri urugo witwa Kaneza Jean Marie abisobanura.
Kaneza yagize ati : “Inkuba zakubise, imirabyo irarabya numva abantu baratatse, jye nari ndyamye ndi kuruhuka, mpita nsohoka nje kureba nsanga bose baryamye, ubwo ngerageza kwegera uriya (Dusabe) kuko ni we nabonaga ameze nabi aniha, ndamufata ariko mbona birarangiye mpita muryamisha.”
Usibye Dusabe wahise ashiramo umwuka, abandi babiri mu bari muri urwo rugo hamwe n’undi musore wari hafi y’urwo rugo na bo bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Congo Nil. Babiri muri bo bahise bitabwaho mu buryo bwihuse ndetse babashyiramo na selumu kuko bari barembye.
Nyakwigendera Dusabe Pascaline yatoraguwe ari uruhinja muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, arererwa mu kigo cyakira abana b’imfubyi cyitiriwe Fred Nkunda giherereye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.
Yavuye muri icyo kigo mu mwaka w’1996 afatwa n’umuryango w’uwitwa Aaron Rusatsi utuye mu kagari ka Tambwe mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.

Mu rugo inkuba yamukubitiyemo mu karere ka Rutsiro yari ahamaze amezi abiri, akaba yari yaraje kubasura no kubafasha imirimo kubera ko umubyeyi waho yari amaze iminsi ari mu bitaro.
Mu karere ka Rutsiro, inkuba zimaze kwangiza ibitari bicye, ari na ko zitwara ubuzima bwa bamwe.
Umubyeyi witwa Uwimana Veronika w’imyaka 38 wo mu murenge wa Ruhango na we yitabye Imana tariki 24/09/2012 akubiswe n’inkuba.
Mu murenge wa Gihango kandi mu cyumweru gishize inkuba yatwitse umubyeyi ibibero, imukura ku buriri yari aryamyeho, imuta mu cyumba kijya hanze imurundaho amasuka nk’uko we ubwe ndetse n’abari bahari babivuga.
Ubugenzuzi bwakozwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa cyenda bwagaragaje ko mu karere ka Rutsiro inkuba n’imiyaga bivanze n’imvura yaguye mbere ho gato, byangije bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga, amazu agera kuri atanu arasenyuka ndetse n’abantu batatu barahungabana.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
UYU MWANA NIJYE WAMURERAGA GUSA YANTEYE AGAHINDA NTASHOBORA KWIBAGIRWA NARIMWE KUKO UKURIKIJE IKIGERO YARAGEZEMO NAHO YAVUYE BYATEYE AGAHINDA BENSHI