Rutsiro: Inkuba, imvura n’umuyaga bimaze kwangiza ibitari bike
Ubugenzuzi bwakozwe mu karere ka Rutsiro bwagaragaje ko inkuba n’imiyaga bivanze n’imvura yaguye mu minsi ishize byangije bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga, amazu agera kuri atanu arasenyuka ndetse n’abantu batatu barahungabana.
Mu byangijwe n’inkuba harimo mudasobwa esheshatu zo ku biro by’akarere ka Rutsiro zahiye n’ibindi bikoresho bigendana na zo (accesoires).
Abantu babiri bo mu murenge wa Kivumu ndetse n’umunyeshuri wiga kuri College de la Paix mu murenge wa Gihango na bo bahungabanyijwe n’inkuba, ariko ku bw’amahirwe babasha kujyanwa kwa muganga nyuma baza kuvanwayo ari bazima.
Imvura ivanze n’umuyaga kandi yasenyeye abaturage batatu bo mu murenge wa Nyabirasi mu kagari ka Ngoma. Iyo mvura yari irimo umuyaga wagurukanye ibisenge by’amazu atatu yubakiwe imwe mu miryango y’abatishoboye.
Muri uyu murenge wa Nyabirasi kandi inkangu yashenye amazu abiri yo mu kagari ka Busuku, ibi bikaba byarabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Abaturage babaga muri ayo mazu yasenyutse bacumbikiwe n’abaturanyi babo mu gihe hagishakishwa uburyo bakubakirwa.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabirasi buvuga ko bwabanje kureba uko bwasana amazu y’abo baturage binyuze mu gikorwa cy’umuganda, bureba kandi niba ayo mabati ashobora gusubizwaho icyakora busanga bitashoboka kuko yangiritse cyane bityo bakaba bategereje inkunga y’imisumari n’amabati.
Aimable Rutagisha, umukozi wa minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) mu karere ka Rutsiro, yabwiye Kigali Today ko na bo muri iyi minsi bari kubarura ibyangiritse byose, hanyuma hagashakwa inkunga yo gusana no kubaka ibigaragaye ko byangiritse biturutse ku biza.
Akarere ka Rutsiro kagaragaramo imisozi myinshi kandi miremire kakaba gaherereye no mu bice bikunze kurangwamo inkuba. Usibye inkuba zangiriza abaturage, imvura, imiyaga n’inkangu na byo ntibyorohera cyane cyane abatuye ahantu hahanamye kimwe n’abandi bafite amazu adakomeye.
Mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo bituruka ku miterere y’akarere ubwako, minisiteri ifite ibiza mu nshingano ifatanyije na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ku bufatanye n’inzego z’ibanze, barazenguruka mu mirenge yose bareba ahantu habi kandi hakigaragara ingo z’abaturage bashobora guhura n’ingaruka ziturutse ku biza.
Kimwe mu biteganyirijwe abo baturage ni uko bazava aho hantu habi hahanamye kandi hashobora guteza ibibazo, bakajya gutura mu midugudu yateguwe.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|