Rutsiro : Inkongi y’umuriro yatwitse ishyamba rya hegitari ebyiri n’igice
Ishyamba riherereye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro ryafashwe n’inkongi y’umuriro tariki 7/8/2014 yaturutse ku batwikaga ibyatsi by’aho bari bamaze guhinga, abaturage babasha kuhazimya hamaze gushya ishyamba riteye ku buso bwa hegitari ebyiri n’igice.
Ishyamba ryahiye riherereye ku musozi witwa Sabyinyo mu mudugudu wa Bandamiko. Abagore barimo bahinga iruhande rw’ishyamba ngo barangije guhinga bahatwikira ibyatsi bari bavanye mu murima, umuyaga urahuha, umuriro ugera ku ishyamba, babonye hafashwe bariruka.
Abayobozi mu nzego z’ibanze hamwe n’abaturage bahise bahurura bihutira kuzimya. Ngo bamaze kuhazimya barataha, ariko kubera ko hariho umuyaga mwinshi, umuriro utari wabashije kuzima neza ngo warongeye urihembera harongera harafatwa, abaturage basubira kuhazimya.
Ahahiye hose hangana na hegitari ebyiri n’igice. Ahangana na hegitari imwe ni imirima y’abaturage iteyemo inturusu zari zikiri nto, mu gihe ahandi hahiye hangana na hegitari imwe n’igice ari ishyamba rya Leta riteyeho ibiti byo mu bwoko bwa pinus.
Umurenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro wakunze kurangwamo inkongi z’umuriro zibasira cyane cyane amashyamba mu gihe cy’impeshyi, bikozwe n’abashumba bashaka aho bazaragira cyangwa se bigaturuka ku batwika amakara.
Mu rwego rwo kugabanya izo nkongi, umurenge wa Mukura muri iyi mpeshyi wafashe ingamba zo guhagarika ibijyanye no gutema amashyamba no gutwika amakara.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukura bwaboneyeho no kwibutsa abaturage ko gutwika ibyatsi by’aho bamaze guhinga na byo bitemewe kuko ari kimwe mu biteza inkongi.
Abaturage ngo bagiye no gukangurirwa umuco wo guhingira amashyamba ukunze kuboneka mu bice bitandukanye by’akarere ka Rutsiro kuko mu gihe ishyamba ryaramuka rifashwe n’inkongi y’umuriro ridashobora gushya cyane ngo rikongoke bitewe n’uko nta byatsi biba birimo ngo byongere ubukana bw’iyo nkongi.
Ikindi ngo ni uko iyo ishyamba rihingiye rikura vuba kandi rigatanga umusaruro utubutse.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|