Rutsiro: Imiryango 101 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yashyingiwe
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro bwasezeranyije imiryango 101 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko ku wa gatatu tariki 31/10/2012.
Mbere yo gusezerana, abo bagabo n’abagore babanje gusobanurirwa amwe mu mategeko agenga abashakanye n’inshingano za buri wese. Abashyingiwe na bo basabwe kumenya amategeko abagenga kandi bakamenya uburenganzira bwabo mu miryango.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Mwezi Patrick avuga ko yishimiye ko abo bashyingiranywe bemeye kuza gushyingirwa byemewe n’amategeko, asaba n’abasigaye batarashyingiranwa ko nabo baza bakabashyingira.
Ati : “wasangaga mu gihe bagiranye ikibazo gito, umugabo yahitaga yumva ko yakwirukana umugore kubera ko nta tegeko rimurengera, kuko babanaga mu buryo bw’uburaya, ariko icyiza ni uko banyuze mu mategeko, itegeko rikazajya ribarengera”.
Imwe mu miryango yabanaga ku buryo butemewe n’amategeko ivuga ko yishimiye uwo munsi, kandi igashimira na Leta yashyizeho iyo gahunda.
Uwihaye Xavera wari umaze imyaka itanu abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko yagize ati : “Ndashimira umunyamabanga nshingwabikorwa wacu w’umurenge wa Mushubati ku bw’iki gikorwa akoze cyo kudushyingira, by’akarusho n’umwana nabyaye wujuje amezi abiri namwise Munyamahoro Feredariko”.
Undi witwa Irankunda Feresiyani na we yashimiye gahunda Leta yashyizeho yo kwemerera abasanzwe babana gusezerana imbere y’amategeko.
Ati: “ Mu by’ukuri ibi bintu Leta yashyizeho ni byiza cyane kuko iyo udashyingiwe ugira ubwoba uti nindamuka mpfuye umuryango wanjye uzatesekara, ariko iyo mwashyingiwe mu rugo, wowe n’umudamu wawe mubana mu mutekano”.
Umusaza w’imyaka 83 witwa Leonidas we yashimishijwe n’uko ashyingiranywe n’umugore we, urugo rwabo na rwo rukaba rwanditswe mu mubare w’ingo zibana mu buryo bwemewe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati yasabye iyo miryango kugira urukundo, kubahana no kwihanganirana.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|