Rutsiro: Hatangiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside rwa Congo Nil

Ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro hatangiye imirimo yo kubaka urwibutso rwa Jenoside rwitiriwe Congo Nil kubera ko ruzashyingurwamo imibiri y’abantu bishwe n’abahoze ari abakozi ba komini Rutsiro. Uru ributso si urw’akarere.

Byukusenge Gaspard, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, avuga ko uru rwibutso atari urw’akarere kubera ko imibiri izarushyingurwamo ari iy’abantu bahungiye ku cyahoze ari komini Rutsiro, nyuma bakahicirwa n’abantu barimo abahoze ari abakozi b’iyi komini.

Byukusenge asobanura ko mu mibiri igera kuri 1375 izahashyingurwa, abenshi muri bo ari Abagogwe bari bahungiye kuri komini Rutsiro mu 1992 baturutse mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi. Mbere y’uko bicwa mu 1994, uwahoze ari Perezida, Yuvenali Habyarimana, yari yabasuye mbere yaho ababwirako ntacyo bazaba.

Nyuma y’aho Habyarimana ahaviriye, nibwo baje kwirarwamo n’abari abayobozi b’iyi komini maze batangira kubica urusorongo kugera ubwo babamaze muri mata 1994.

Uru rwibutso ruri kubakwa mu kibanza cy’inzu yahoze ari iy’ubukorikori ari nayo yiciwemo aba bantu. Biteganyijwe ko uru rwibutso ruzatwara amafaranga miliyoni ziri hagati ya 90 na 100 ndetse hakazifashishwa n’abakora imirimo nsimbura gifungo.

Uru rwibutso ruzitirirwa Congo Nil rukazashyingurwamo imibiri 1375 mu cyunamo cy’umwaka utaha wa 2012.

Hari urundi rwibutso rw’akarere ka Rutsiro ruteganyijwe kubakwa ahitwa i Nyamagumba mu murenge wa Gihango ariko imirimo yo kurwubaka ntiratangaira kubera ko ubushobozi butaraboneka.

Byukusenge avuga ko urwibutso rw’akarere ruzubakwa nyuma yo kuzuza urwa Congo Nil kandi ko baziyambaza komisiyo g’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka