Rutsiro: Hatangirijwe ku rwego rw’igihugu gahunda igenewe urubyiruko ruri mu biruhuko

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yatangirije mu karere ka Rutsiro gahunda igamije gufasha urubyiruko ruri mu biruhuko gukora ibikorwa bitandukanye byarufasha guteza imbere ubuzima bwabo n’ubw’igihugu.

Iki gikorwa cyabaye tariki 08/11/2013 cyabereye kuri Stade nshyashya y’akarere ka Rutsiro aho urubyiruko rwasabwe gukomeza kubyaza umusaruro iki gihe rurimo, ubu butumwa kandi bukaba bureba abanyeshuri bose bo mu Rwanda baba abo mu mashuri y’isumbuye n’abanza.

Urubyiruko rwiganjemo abo mu mirenge ya Gihango na Mushubati bitabiriye ibi birori.
Urubyiruko rwiganjemo abo mu mirenge ya Gihango na Mushubati bitabiriye ibi birori.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Nkuranga Alphonse yavuze ko iki gikorwa cyatekerejwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugira ibyo bakora byabafasha muri iki gihe cy’ikiruhuko binyuze muri gahunda zashyizweho, kandi mu bufatanye bw’ubuyobozi n’ababyeyi b’uru rubyiruko.

Nkuranga yongeyeho ko hari ibikorwa bifatika by’ubukungu urubyiruko rushobora kugiramo uruhare nko mu miganda, gutera ibiti, kubakira abatishoboye, kuremerana bahuriza hamwe imbaraga n’ibindi bikorwa nyongeramusaruro bahuriramo.

Muri ibi biruhuko kandi, urubyiruko rurasabwa kujya rwitabira ibiganiro bibera hirya no hino aho batuye, hanyuma bagahabwa ijambo kugira ngo batange ibitekerezo bigamije kuzamura uduce batuyemo.

Uhereye iburyo ni Byukusenge Gaspard, umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Nkuranga Alphonse na Depite Uwuringiyimana Philbert.
Uhereye iburyo ni Byukusenge Gaspard, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Nkuranga Alphonse na Depite Uwuringiyimana Philbert.

Ikindi urubyiruko rusabwa kuzitabira ni ibikorwa by’imyidagaduro n’imikino itandukanye urubyiruko rushobora guhuriramo kuko bibafasha gukoresha igihe cyabo neza birinda ibiyobyabwenge n’ibindi bibarangaza bibashuka bikabangiriza ubuzima.

Umwe mu badepite bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Uwiringiyimana Philbert ari nawe wari umushyitsi mukuru yavuze ko igihe cy’ibiruhuko ari umwanya mwiza ku rubyiruko mu gukoresha impano zabo baba bafite aho kurangarira mu bitarufitiye umumaro.

Urubyiruko rwibukijwe ko ibiruhuko atari igihe cyo gupfusha ubusa.
Urubyiruko rwibukijwe ko ibiruhuko atari igihe cyo gupfusha ubusa.

Depite Uwiringiyimana yasabye inzego z’ibanze, amatorero, amadini, ibigo by’urubyiruko n’indi miryango ikorera mu Rwanda gufasha urubyiruko kugira ngo izi gahunda zishyirwe mu bikorwa cyane ko inyinshi zishobora gukorwa nta mbogamizi n’imwe igaragayemo.

Zimwe muri gahunda zizitabwaho mu gufasha urubyiruko harimo imikino n’imyidagaduro ibahuriza hamwe, ibiganiro ku buzima bw’imyororokere, kwirinda SIDA, kwirinda inda zitateguwe n’ibiyobyabwenge, ndetse no gusubira mu masomo.

Abahanzi bagize itsinda rya Dream Boys hamwe na Tom Close basusurukije abitabiriye ibirori.
Abahanzi bagize itsinda rya Dream Boys hamwe na Tom Close basusurukije abitabiriye ibirori.

Mu bindi urubyiruko ruhamagarirwa gukora muri ibi biruhuko harimo kwigishanya ku rubyiruko, gufasha abatishoboye mu bikorwa byiza, no gufatanya n’intore zo ku rugerero mu bikorwa bitandukanye.

Abahagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu turere akaba aribo bazakomeza gukurikirana iyi gahuda yo gufasha urubyiruko rw’abanyeshuri bari mu biruhuko aho baherereye hirya no hino mu turere babifashijwemo n’inzego z’ibanze.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka