Rutsiro: Hafi y’ibiro by’akarere hataburiwe imibiri 54 y’abishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa kane tariki 16 Nyakanga 2015 hafi y’Ibiro by’Akarere ka Rutsiro hataburuwe imibiri 54 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyumay’aho umuntu utamenyekanye yandikiye ubuyobozi aburangira aho babajugunye.

Urupapuro rutariho amazina y’uwarwanditse rwabonywe kuri uyu wa gatatu tariki15Nyakanga 2015 aho uwarwanditse yatangaje ko ari umwe mu bagize uruhare muri Jenoside maze yandika atangaza ko yumvaga umutima umuhata kugaragaza aho imibiri y’abo bishe iri ariko agacibwa intege n’abandi atavuze bamubwira ko ngo byamukoraho.

Kopi y'ibaruwa umuntu utamenyekanye yandikiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro na Ibuka abarangira imibiri y'abatutse bishwe muri Jenoside.
Kopi y’ibaruwa umuntu utamenyekanye yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro na Ibuka abarangira imibiri y’abatutse bishwe muri Jenoside.

Mu magambo make mu rwandiko yandikiye umuyobozi w’akarere akabimenyesha na IBUKA yagize ati "Bavandimwe muraho. Ndi umuturage w’Akarere ka Rutsiro nkaba ndi umwe mu bakoze Jenoside. Nagiye mu bitero byinshi bitandukanye ndetse nishe abantu benshi batandukanye. Maze igihe kinini nshaka gutanga amakuru ariko abantu bakantera ubwoba ariko umutima wakomeje kumpata.”

Yakurikijeho kubarangira uduce bajugunyemo abatutsi babaga bishe ndetse anasoza yizeza ubuyobozi ko azabagaragariza n’ahandi babataye mu minsi iri imbere.

Bamwe mu baturage twaganiriye bari mu gikorwa cyo gutaburura imibiri bashimye uyu muntu watanze amakuru kuko ngo byakora bake.

Bonifilde Muhawenimana utuye mu Kagari ka Teba mu Murenge wa Gihango, yagize ati “Uyu muntu yakoze rwose kuko abari barabuze ababo ngo babashyingure mu cyubahiro bagiye kubabona ahubwo n’abandi bafite amakuru nk’ayo bayatange.”

Uyu muntu wihamiriza ko yakoze Jenoside yasoje ubutumwa bwe yizeza ubuyobozi kuzaburangira ahandi hajugunywe imibiri y'abo bishe muri Jenoside.
Uyu muntu wihamiriza ko yakoze Jenoside yasoje ubutumwa bwe yizeza ubuyobozi kuzaburangira ahandi hajugunywe imibiri y’abo bishe muri Jenoside.

Mugenzi we witwa Evode Munyarubuga utuye mu Kagari ka Congo-Nil, we yagize ati “Rwose uyu muntu n’ubwo yishe afashije benshi kumenya aho abavandimwe baguye ngo babashyingure mu cyubahiro.”

Kigali Today yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ndetse na Perezida wa Ibuka muri ako karere ariko kubera akazi kenshi bari bafite ntibyashoboka.

Gusa, ubuyobozi bwakomeje gukangurira abantu gutanga amakuru y’ahantu haba harajugunywe abatutsi bishwe muri Jenoside ariko ntibikorwe.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu tariki 17 Nyakanga 2015 bongera gutaburura abandi baranzwe nyuma imibiri yose ikazashyingurwa mu cyubahiro muri rumwe mu nzibutso ziri mu Karere ka Rutsiro.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Great work from Kigali Today! Please follow up with any similar revelations; they could make for a very helpful series/collection. Many people who lost loved ones in the area may be living too far away at the moment for word-of-mouth to reach them. KT can help them learn that there is a new chance to find the ones they lost. It’s very important.

Inara yanditse ku itariki ya: 22-07-2015  →  Musubize

uyu muntu yakoze neza ariko ku rundi ruhande harimo gushinyagura no kwigamba kubiciwe kuko nubundi ntacyo yakoze atigaragaje.

alias yanditse ku itariki ya: 19-07-2015  →  Musubize

Rimwe na zero sikimwe ahubwo nabandi babikore gutyo bavuge namazina yaho bahashyize byaba byiza kugirango abapfobya Genocide batazajya bavuga ko ataribyo it is better

simba yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

OK.nibyiza rwose yarakoze cyane iyaba nabandi bakoragankawe ntibabure kwigaragaza. NGO babureno kwerekana aho abobishe bari.nakomeze gutyo nibindi azabikora Imana izakomeza kumutera imbaraga nawe asabe imbabazi

alias yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

Ubwo se hari icyo bimumarira ku mutima atigaragaje ngo asabe imbabazi ku mugaragaro. Umutima wamukomanze uzahora umukomanga mu gihe ataregera abo yahemukiye ngo abasabe imbabazi.

Yves Rugunga yanditse ku itariki ya: 16-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka