Rutsiro: Gukwirakwiza amashanyarazi bizatwara miliyoni 800

Amafaranga milliyoni 800 niyo ateganyijwe gukoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu karere ka Rutsiro; nk’uko byatangarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’ako karere n’Abanyarutsiro ariko badatuye muri ako karere.

Muri iyo nama yabereye muri hoteli La Palisse tariki 01/04/2012, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yagaragaje iterambere ako karere kamaze kugeraho birimo amashuri 113, umunara uzafasha ikoranabuhanga kwihutisha iterambere, kubaka urwibutso ruzashyingurwamo inzirakarengane zazize Jenoside, inzu ibikwamo imiti, ndetse na hoteli igezweho ishobora kwakira abamukerarugendo ikirimo kubakwa n’ibindi bitandukanye.

Kimwe mu bibazo byagarutswe kikibangamiye iterambere ry’akarere ka Rutsiro ni icy’amashanyarazi ataragera mu duce twose tw’akarere ka Rutsiro. Aha umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yijeje abari muri iyi nama ko kugirango imirenge ya Manihira, Rusebeya, Mukura, Musasa, n’igice kinini cya Murunda byihaze ku mashyanyarazi hateganyijwe miliyoni 800 y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko abakomoka muri Rutsiro aho batuye hose bakwiye kugira uruhare mu kubaka iwabo; nk’uko Umunyarwanda yaciye umugani agira ati :”ujya gutera uburezi arabwibanza”.

Nyuma yo kugezwaho ibyo akarere ka Rutsiro kagezeho, ndetse hakagaragazwa n’ibibazo aka karere kagenda gahura nabyo, ba Senateri Kayijire Agnes na Kubwimana, n’abandi bayobozi batandukanye bavuze ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu rwego rwo guteza imbere ako karere.

Senateri Kubwimana yatangajeko n’ubwo bitoroshye mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 azazana inzobere mu by’inganda zivuye mu Burayi, kugira ngo zihugura urubyiruko mu bijyanye no gukora fromage.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu 150 bakomoka mu karere ka Rutsiro harimo abatakihatuye ariko bazirikana aho bavuye.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka