Rutsiro: FPR yatanze inka 30 ku miryango ikennye mu rwego rwo kurandura imibereho mibi
Abayobozi b’umuryango FPR-Inkotanyi bo mu ntara y’Uburengerazuba bahaye imiryango 30 yo mu karere ka Rutsiro inka muri gahunda ya Girinka bakaba biyemeje kurandura imibereho mibi.
Iyi gahunda yahuriranye n’umuganda rusange ngarukakwezi tariki 27/09/2014 aho banyamuryango ba FPR bifatanyije n’abaturage bo mu mirenge ya Rusebeya ndetse na Manihira aho basibuye imirwanyasuri nyuma yaho hakaba hakurikiyeho gahunda yo gutanga inka ku miryango 30.
Impamvu nyamukuru yo guha iyi miryango ikennye izi nka ngo ni mu rwego rwo kurandura imirire mibi yugarije akarere ya Rutsiro.

Ukuriye FPR mu ntara y’Uburengerazuba, Nkurikiyinka Nepo, yabwiye abaturage bahawe inka kuzazifata neza kugira ngo zizabateze imbere bityo banywe amata ndetse banabone ifumbire yo gushyira mu mirima yabo.
Ati “izi nka tubahaye ni izizabafasha kuva mu buzima bubi mubayemo dore ko aka karere kugarijwe n’imirire mibi ikindi kandi mugomba kuzifata neza kugirango zitazapfa ubusa”.

Umwe mu baturage bahawe inka witwa Ndikubwabo Frederic yishimiye inka yahawe kandi ngo izamugirira akamaro kandi ngo yiteguye kuyifata neza.
Yagize ati “ndishimye cyane ndashimira Paul Kagame wazanye inka mu Banyarwanda ni ubwa mbere ngiye gutunga inka kuva nabaho niyo mpamvu byanshimishije cyane”.

Abayobozi b’umuryango FPR ku rwego rw’intara kandi banakanguriye ababyeyi kujya bagaburira abana babo indyo yuzuye aho babahaye indyo yuzuye ndetse n’amata.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro akaba anakuriye FPR mu karere ka Rutsiro Gaspard Byukusenge yashimiye abanyamuryango b’intara y’Uburengerazuba kandi akaba yavuze ko izi nka zizagirira akamaro abaturage ayobora.
Abahawe inka bazajya baha amata bagenzi babo baturanye mu gihe izo nka zizaba zimaze kubyara.

Iki gikorwa cyahereye mu mirenge ibiri ariyo Rusebeya na Manihira ariko ngo bazakomeza no mu yindi mirenge. Izi nka 30 zavuye mu maboko y’abanyamuryango ba FPR mu ntara y’uburengerazuba aho buri wese yatangaga uko yifite.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
kora ndebe iruta nunve burigihe aho ariho hose,uyu ukaba umaze kuba umuco uranga abanyamuryango ba RPF mu gihugu cyacu
FPR muryango w’abanyarwanda, komeza utube hafi maze utugeze aheza
FPR muryango wabanyarwanda waharaniye cyera kuzaturengera maboko yacu azakorera u Rwanda kaze FPR urengera u Rwanda, erega ntacyo abanyarwanda bazaburana FPR , ni umuryango mugari w’abanyarwanda