Rutsiro: DASSO zibukijwe gukora ikinyuranyo n’abo zasimbuye

Urwego rushinzwe kunganira umutekano mu karere DASSO (District Security Support Organ) mu karere ka Rutsiro rwasuwe n’umuhuzabikorwa warwo muri MINALOC Chief Superintendent Rumanzi Sam arushima uburyo rwujuje inshingano runibutswa gukomeza kwitwara neza kurenza abo rwasimbuye.

Uru ruzinduko rw’umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’igihugu rwabaye kuri uyu wa 05/11/2014 rwari rugamije kwibukiranya ko amasomo aba DASSO bo mu karere ka Rutsiro bahawe atagomba gupfa ubusa ndetse no kurebera hamwe akazi kamaze gukorwa uko kameze.

Umuhuzabikorwa wa Dasso muri Minaloc Chief Superitendent Sam Rumanzi yashimye imyitwarire ya za Dasso mu karere ka Rutsiro.
Umuhuzabikorwa wa Dasso muri Minaloc Chief Superitendent Sam Rumanzi yashimye imyitwarire ya za Dasso mu karere ka Rutsiro.

Superintendent Rumanzi ati “Turishimira intambwe mwateye mu kazi kanyu kuko mwakoze neza ariko kandi urugendo ruracyari rurerure mukomeze muharanire gukora itandukaniro n’abo mwasimbuye”.

DASSO zagaragaje zimwe mu mbogamizi bahuye nazo aho ngo abaturage babanje kubitiranya n’abo basimbuye bari bazwi ku izina rya Local Defense ndetse n’ikibazo cy’ibikoresho aho kugeza ubu bagifite umwambaro umwe bavuze ko udahagije.

Dasso zagaragaje imbogamizi zo kubura ibikoresho no kutoroherezwa mu ngendo.
Dasso zagaragaje imbogamizi zo kubura ibikoresho no kutoroherezwa mu ngendo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, yashimye DASSO nk’urwego rukorera mu karere anabamara impungenge z’uko umwambaro ugiye kuboneka vuba.

Yagize ati “Mu byukuri turashima Dasso mu mezi abiri zimaze nta makosa twari twabona nk’akarere ndetse kuba batanafite ibikoresho byakabaye imbogamizi mu mikorere yabo ariko turabizeza ko vuba bidatinze tuzashaka ibyo bikoresho”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Rutsiro yashimye Dasso anazizeza ibikoresho vuba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro yashimye Dasso anazizeza ibikoresho vuba.

Urwego rwa DASSO mu karere ka Rutsiro rwarahiriye kuzuzuza inshingano rwahawe tariki 09/09/2014 bakaba bakiri mu igeragezwa rizamamara amezi atatu. kugirango harebwe abashoboye akazi. Nyuma y’igeragezwa abitwaye neza bazahabwa amapeti hakurikijwe ubushobozi bw’akarere.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo   ( 1 )

Oya Urwo Rurimi Tutazi Nibarukreho Tugumane Urwo Twari Dusangankwe.

Mazimpaka Sumida yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka