Rutsiro: Basobanuriwe ibijyanye n’amatora y’abadepite yo muri Nzeri 2013
Komisiyo y’igihugu y’amatora ifatanyije n’abahanzi Kizito Mihigo na Nzayisenga Sofiya bakoreye igitaramo ahitwa mu Gisiza mu karere ka Rutsiro tariki 17/08/2013 hagamijwe gukangurira abaturage bo mu karere ka Rutsiro ibijyanye n’imyiteguro y’amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013.
Ubutumwa bwatangiwe muri icyo gitaramo bunyujijwe mu ndirimbo ndetse no mu biganiro bwose bwari bugamije gusobanurira abaturage ibijyanye n’amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 no kubakangurira kuzayitabira ari benshi.
Umuhuzabikorwa w’amatora mu turere twa Rutsiro na Karongi, Mukeshimana Jasson, yibukije abaturage ko ugiye gutora yitwaza ikarita y’itora n’indangamuntu. Ati “uyu munsi rero turasabwa kubika neza ikarita y’itora n’indangamuntu.”

Yabwiye uwaramuka atarafata ikarita y’itora kujya mu kagari ke aho yari yatoreye ubushize cyangwa se aho yanditse kuri lisiti y’itora cyangwa aho yibarurije bakamufasha kuyibona.
Utaribonye kuri lisiti y’itora cyangwa akaba atibuka aho yibarurije ubushize cyangwa aho yari yaratoreye yakwegera abashinzwe amatora mu murenge bakamufasha bakoresheje interineti bakareba aho abarizwa kugira ngo ikarita ye y’itora imugereho ndetse abashe no kwimukira aho ashaka kuzatorera kuko igikorwa cyo kwimura umuntu ubishaka kuri lisiti y’itora gikomeje kugeza tariki 31/08/2013.
Mukeshimana yavuze ko itora rizajya ritangira saa moya rirangire saa cyenda. Ati “kuri aya matora rero ujya gutora ajya ku biro by’itora azindutse kandi asukuye, yambaye neza nk’ugiye mu misa cyangwa nk’ugiye mu bukwe”.

Abagabo basabwe kureka umuco utari mwiza ukunze kubaranga wo kuzinduka bakajya gutora, barangiza bakitemberera mu dusanteri no mu tubari, aho gusubira mu rugo kugira ngo abagore basizeyo na bo bajye gutora.
Hazatorwa abadepite 80 mu byiciro bine
Umuhuzabikorwa w’amatora mu turere twa Rutsiro na Karongi yabwiye abaturage bari bateraniye aho ko abadepite bazatorwa ari 80, bakazatorwa mu byiciro bine.
Icyiciro cya mbere ni icy’abadepite 53 bazatorwa ku itariki 16/09/2013. Ayo matora azitabirwa n’Abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gutora, badafite imiziro kandi banditse kuri lisiti y’itora.
Ikindi cyiciro ni icy’abadepite 24 bahagarariye abagore bangana na 30% by’abagize inteko ishinga amategeko bazatorwa ku itariki 17/09/2013.
Ibindi byiciro bibiri bizatorwa ni abadepite babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga bazatorwa tariki 18/09/2013.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro bishimiye ibisobanuro bahawe ku bijyanye n’amatora kuko babashije kumenya umubare w’abadepite bazatorwa n’igihe amatora azabera ariko bagaragaza impungenge z’uko batazi abo bazatora.
Umuhuzabikorwa w’amatora mu turere twa Rutsiro na Karongi yababwiye ko abakandida bazatangira kuzenguruka hirya no hino mu gihugu biyamamaza guhera tariki 26/08/2013 kugeza tariki 15/09/2013, icyo gihe bakazaba ari na bwo bazagenda biyereka abaturage kugira ngo bazabatore babazi neza.
Yashishikarije Abanyarutsiro kwitabira gahunda yo kwiyamamaza igiye gutangira kugira ngo bumve imigabo n’imigambi abakandida bafitiye abaturage, bityo bazabonereho no gutora abazabagirira akamaro.
Nubwo ubutumwa bw’ingenzi bwari bumaze gutangwa, igitaramo ntabwo cyarangiye neza kubera ko cyarogowe n’imvura nyinshi yaguye ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi, bituma bimwe mu biganiro bisubikwa, ndetse umuhanzi Amag Da Black wari utegerejwe na benshi asubirayo ataririmbye.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|