Rutsiro: Bashinja Abagande bahakoreraga kubuza imvura kugwa

Abaturage bo mu mirenge ya Mushubati na Mukura yo mu karere ka Rutsiro mu mezi atatu ashize barakariye Abagande bakoraga umwuga wo kubaza mu murenge wa Mushubati bavuga ko muri bo harimo ababuza imvura kugwa.

Barabarakariye cyane kugeza n’ubwo bashatse kubagabaho igitero babashinja ko babujije imvura kugwa bituma imyaka yabo yiganjemo ibishyimbo itwikwa n’izuba mu gihe ahandi imvura yagwaga.

Amezi ya nyuma y’umwaka wa 2012 yaranzwe n’imvura nyinshi hafi mu gihugu hose ariko icyo gihe mu tugari tubiri two mu murenge wa Mushubati ndetse n’abandi bo mu kagari kamwe ko mu murenge wa Mukura havaga izuba ryatwitse ibishyimbo byari bimaze kumera.

Mukantarambirwa ngo nta bishyimbo byuzuye ibasi yigeze asarura kubera izuba mu gihe yari amenyereye gusarura agahunika mu nzu.
Mukantarambirwa ngo nta bishyimbo byuzuye ibasi yigeze asarura kubera izuba mu gihe yari amenyereye gusarura agahunika mu nzu.

Abaturage bo muri iyo mirenge bahuye n’amapfa akomeye ku buryo nta musaruro w’ibishyimbo bafite, mu gihe ku misozi yo hakurya yabo ho birirwa basarura.

Umuhinzi witwa Sinibagiwe Claude ati: “ Umusaruro nta kigenda rwose kuko ahavaga mironko ijana havuye nka mironko eshanu, hari n’aho zitavaga ugashingura ibiti nk’uko wabishinze”.

Iperereza abaturage bikoreye ubwabo ngo ryabahishuriye ko Abagande babazaga amashyamba abiri aherereye mu tugari twa Gitwa na Cyarusera two mu murenge wa Mushubati ari bo babujije imvura kugwa, nk’uko umugabo witwa Dusabemungu Dominique utuye hafi aho yabisobanuye.

Yagize ati: “Imvura yarakubaga ariko ikajya kugwa hirya ku misozi duturanye, indi igahita hirya igenda ibererekera ababaji”.

Abaturage ngo bamenye ko muri abo babaji harimo umuntu w’igitsina gabo wari ufite ibere ryakuze ari rimwe, akaba ngo yari afite ububasha bwo kuyobya imvura noneho bigatuma itagera aho babariza kuko yashoboraga kwangiza imbaho barangije gusatura zigahinduka umukara ntizizabone isoko.

Ibishyimbo byahinzwemo izuba ryabitwitse bikimara kumera.
Ibishyimbo byahinzwemo izuba ryabitwitse bikimara kumera.

Dusabemungu avuga ko abaturage bakomeje kubona imvura igwa ahandi ariko ku misozi yabo ntihagere bigira inama yo gutera aho abo babaji bakorera, hanyuma ngo wa mugabo amenye ko bashaka kubatera atangira kwikeka avamo aragenda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Patrick ahakana ibyo abaturage bavuga kuko ngo ari imyumvire n’imyemerere yabo idafite ishingiro.

Yagize ati: “ Ni amagambo y’abantu kuko twaragiye turakurikirana dusanga nta mugande ufite ibere ritari nk’ay’abandi bagabo dusanga nta bimenyetso bifatika abantu bashingiraho ngo bemeze ibyo bivugwa”.

Bamwe mu baturage bo bemeza ko ibyo bavuga ari ukuri kuko ngo umuyobozi w’umurenge ashobora kuba yaragiyeyo wa mugabo wicaga imvura yaramaze kuhava bityo ntabashe kumubona.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati avuga ko muri uwo murenge havuye izuba ku buryo mu tugari dutatu dusanzwe tuzwiho kweza ibishyimbo byinshi, akagari kamwe ari ko konyine kabonye imvura ihagije.

Abatuye ku musozi uri hakurya yabo bavuga ko bo babonye imvura ihagije.
Abatuye ku musozi uri hakurya yabo bavuga ko bo babonye imvura ihagije.

Iryo zuba ryageze no hakurya mu kagari ka Kagusa mu murenge wa Mukura, abaturage baho na bo bakaba barashyize mu majwi abo bagande ko ari bo batumye imyaka yabo ibura imvura.

Ntibyashobotse kubona abo bagande kubera ko akazi bakoraga bakarangije bagahita bagenda. Bahavuye mu matariki ya nyuma y’umwaka ushize wa 2012 bakaba bari bahamaze amezi agera kuri atanu.

Abaturage na bo bishimira ko nyuma yaho imvura yaje kugwa ku buryo n’ubwo umusaruro w’ibishyimbo wabaye muke, bizeye kuzasarura nibura ibigori kuko byo byabashije kwihanganira izuba.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka