Rutsiro: Bamwe mu baturage bishimiye ko bagiye kubona Perezida Kagame bwa mbere imbonankubone
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko bafite ibyishimo bidasanzwe by’uko bazabasha kwibonera imbona nkubone ku nshuro ya mbere umukuru w’igihugu, mu ruzinduko ngo azagirira muri ako karere kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena 2015.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azabasura bahita batangira imyiteguro yo kumwakira biha icyizere bamwe mu baturage batashoboye ku mubona ubwo aheruka yo muri 2010 ko bagiye kumubona noneho.

Biyorwa Bernard w’imyaka 70 utuye mu Kagari ka Congo-Nil, mu Murenge wa Gihango, yagize ati “Njyewe ndashaje ariko nanejejwe no kumva ko Perezida Kagame azaza kudusura aha muri Rutsiro nkamubona ku maso kandi byo ni ukuri nzishima.”
Mugenzi we, na we utaramubona amaso ku maso witwa Ntabanganyimana Vestine na we wemeza ko kuba atarabona Perezida yavuze ko yashimishijwe n’iyi nkuru yo kumva ko azaza, kuko ngo yahoraga yibazaga uko yazamubona ngo amushimire inka yamuhaye yo muri Gahunda ya “Gira inka.”

Abakiri bato ngo bashimishijwe n’inkuru y’uruzinduko rwe kuko bazamubona imbonankubone kuko yamaze kubafasha byinshi kandi bakaba bamufata nk’ikitegererezo.
Imanishimwe Jean Fiacre wiga mu ishuri ry’imyuga rya TVET/Rutsiro yagize ati “Rwose nkanjye nishimye kuko yadushyiriye ho amashuri y’imyuga nk’ubu nkanjye nabuze amahirwe yo gukomeza muri segonderi zisanzwe ariko aho ngiriye muri iri shuri ndumva nzagira icyo nimarira mu myaka iri imbere nkumva rero uwabimfashisjemo mubonye byanshimisha.”
Perezida Kagame azasura Akarere ka Rutsiroku wa kane tariki 18 Kamena 2015, mu gihe yahaherukaga mu 2010 yiyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora u Rwanda.
Ibibazo abaturage bavuga ko biri ku isonga bazamubaza harimo icy’inkuba ndetse n’ikibazo cy’umuhanda udatunganye ugatuma badahahirana n’utundi turere ku buryo bworoshye.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Umusaza Arakaza Neza Mu Karere Ka Rustiro Turamwiteguye Ni Umugabo.
aho Perezida wacu agiye hose ubona abaturage bamwishimira kandi ni mu gihe kuko hari byinshi yabagejejeho, gahunda ze nyinshi zakuye abaturage mu bukene Gira Inka yahaye amata abana babo, mutuelle de Sante ibaha amahirwe yo kwivuza, mwebwe se mubona hari impamvu batamwishimira. NTAYO RWOSE!
uru ruzinduko bazarukoreshe neza baganire n’umukuru w’igihguu ibijyanye n’iterambere banamwereke aho bageze bamufasha aho kumusanganiza ibibazo gusa