Rutsiro: Bamwe mu bakozi b’akarere batujuje ibyangombwa bahagaritswe by’agateganyo
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwahagaritse by’agateganyo bamwe mu bakozi ba Leta bo mu nzego zitandukanye zikorera mu karere kugira ngo bajye gushaka bimwe mu byangombwa batujuje.
Abo bakozi bahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, ayo mezi yaramuka ashize batarabibona bikabaviramo guhagarikwa burundu. Ni icyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 02/07/2014. Bahagaritswe by’agateganyo mu gihe bari bamaze hafi imyaka ibiri basabwa kuzana ibyo byangombwa ariko ntibabikore.
Benshi mu bahagaritswe by’agateganyo ni abize hanze y’u Rwanda batigeze bazana icyemezo gishyira impamyabumenyi zabo ku rwego rw’izitangirwa mu Rwanda (équivalence).
Abakozi bahagaritswe by’agateganyo bari mu nzego zitandukanye haba ku rwego rw’akarere, mu mirenge, mu nzego z’ubuzima, n’ahandi. Akarere nta mubare nyawo gatangaza w’abahagaritswe by’agateganyo kuko ngo bigenda bihinduka bitewe n’uko ubonye icyo cyangombwa ahita agaruka mu kazi.
Mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2013 mu karere hose habarurwaga abakozi ba Leta 120 basabwaga icyo cyemezo, bahabwa uruhushya rw’iminsi 30 kugira ngo bajye kubishaka, bamwe barabizana abandi ntibabizana.

Tariki 09/11/2013 komisiyo y’abakozi ba Leta yandikiye akarere igasaba kwandikira abo bakozi bagahabwa amezi atandatu ku buryo uzageza tariki 30/06/2014 atabizanye azahagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, noneho urangije amezi atatu atabizanye akarere kakamuhagarika burundu.
Bamwe muri abo bakozi bakimara guhagarikwa bahise batangira gushaka ibyangombwa batujuje kugira ngo bajye gusaba équivalence.
Icyakora hari bamwe muri bo bavuga ko bitazaborohera kuko hari abasabwa kubanza gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka ibyangombwa by’ibanze muri za kaminuza n’amashuri bigiyemo.
Bamwe kandi bakekwaho kuba bakorera ku byangombwa birimo dipolome z’impimbano ku buryo badashobora kubona icyo cyemezo basabwa (équivalence) gituma dipolome zabo zigira agaciro mu Rwanda.
Mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2013 mu bitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro havumbuwe equivalence esheshatu z’impimbano, abakozi batandatu bari barazitanze mu byangombwa byabo polisi ije kubafata baratoroka, kuva icyo gihe bitangira gukekwa ko mu karere ka Rutsiro hashobora kuba harimo abandi bantu bafite ibyangombwa by’ibihimbano.
MIFOTRA irasaba abakoresha kugenzura n’ibyangombwa by’abize mu gihugu
Hagati aho tariki 09/06/2014 Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yasohoye ibaruwa isaba ibigo byose n’abakoresha bose bo mu gihugu kugenzura ibyangombwa byose byaba iby’abize hanze y’igihugu ndetse n’iby’abize imbere mu gihugu bakorera ku byangombwa bituzuye harimo nk’ibyitwa To Whom It May Concern, Attestasion de Service Rendu et de Réussite n’ibindi.
Ibyo byangombwa ngo byateshejwe agaciro kuva tariki 30/06/2014, ababikoreragaho akazi ka Leta bakaba basabwa gutanga ibyangombwa byuzuye bibemerera gukora akazi basanzwemo.
Mu nama yari yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ikaba yari yatumiwemo abayobozi b’uturere bari kumwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yabereye ku Kicukiro tariki 15/06/2014, Minisitiri we ubwe ngo yivugiye ko umukoresha uzageza tariki ya 01/07/2014 agifite umukozi ugendera kuri ibyo byangombwa byateshejwe agaciro azaba amufite mu buryo butemewe n’amategeko.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ABA BANTU NIBAKURIKIRANWE KUKO HARI BESHI BAKOMEJE GUSAHURA LETA KDI ABABIFITIYE UBUSHOBOZI BAHARI
utundi turere dutegerejiki?banarebe abakozi badakora muri domaine zabo bavemo,ex:karongi mu tugali abaSED ntawamenya
Izo mpimbano zivugwa mu madossiers zigomba kuvanwaho. Imyaka 2 ni myinshi!
Ahubwo baratinze, imyaka 2 yose basabwa ibyangombwa? Kandi byakomeje kuvugwa ko mu Rutsiro hari abakorera kuri diplomes z’impimbano!
Hari n’itangazo rya HEC ryavuze kuri ibi byabgombwa. C
abakora akazi nyine katajyanye n;impamyabumenyi a bafite bagomba kugaha abagakwiye banakigiye
nibyo buri wese agomba gukora akazi gahwanye nibyo yize kandi buri mukozi agomba kuba afite imyanyabumenyi ye ubwo nyine abo batabyujuje nibabishake cg babure akazi cg wasanga barakoreraga kumbyogo!