Rutsiro: Babonye umubiri w’umwe mu bantu bishwe muri Jenoside
Ubwo hakorwaga ibikorwa bya VUP mu murenge wa Kivumu akarere ka Rutsiro, tariki 31/03/2012, habonetse umubiri w’umwe mu bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, arasaba abaturage b’akarere ka Rutsiro, ko uwaba azi ahaba hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro yakwihutira gutanga amakuru yaho iyo mibiri iri kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.
Biteganyijweko uyu mubiri wabonetse, nawo uzashyingurwa mu cyubahiri kimwe n’indi yose yabonetse ariko ikaba itarashyingurwa.
Védaste Nkikabahizi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|