Rutsiro: Babiri bafashwe “n’amashitani” mu gitaramo cyabaye mu ijoro rya Asomusiyo
Ubwo abakirisitu Gatulika bagera ku bihumbi 20 bari bateraniye kuri paruwasi ya Congo Nil mu ijoro rishyira umunsi mukuru wa Asomusiyo, abakobwa babiri bafashwe n’indwara abasanzwe babazi bita ko ari amashitani, babajyana ahitaruye barabasengera nyuma y’isaha n’igice barongera baratuza baba bazima.
Abo bakobwa babiri basanzwe ari inshuti basengera muri paruwasi ya Murunda ariko bakaba bari baje kurara hamwe n’abandi mu gitaramo i Congo Nil ku murwa w’umubyeyi Bikira Mariya.
Mu gihe barimo bashengerera mu ma saa yine z’ijoro ni bwo bafashwe n’ayo mashitani bitura hasi, barataka cyane, ariko banga kubajyana kwa muganga ahubwo babajyana ahantu hitaruye babaryamisha hasi.
Bamwe mu bakirisitu babagumye iruhande, umwe bamuboha amaguru kuko yateraga amahane cyane ashaka kurwana no kwiruka, ubundi barabasengera ari na ko babatera amazi yitwa ay’umugisha.

Padiri Ntirandekura Gilbert wo muri paruwasi ya Congo Nil mu karere ka Rutsiro na we yemera ko abo bakobwa bari barwaye amashitani, akavuga ko ibyerekeranye n’uburwayi bw’amashitani hari igihe buturuka ku babyeyi bafite abana bagiye bakoreraho imihango ya gipagani.
Ati “ubwo rero iyo bageze ahangaha, jye mba mbibona ko bahura n’urumuri rw’Imana rwo kuri uyu musozi, rukaba rwiteguye kwirukana uwo mwijima wari ubarimo uba wahaje, ni yo mpamvu hagiye hagaragara abagiye bitura hasi kubera amashitani.”
Padiri Ntirandekura yakomeje agira ati “hari indwara zidahita zijya mu buvuzi twita ubwa kizungu cyangwa bugezweho, niba ari shitani yirukanwa n’isengesho, cyane ko byabaye mu gihe cyo gushengerera, ubwo ni ukuvuga ko niba ari Yezu ugaragaje uburwayi bw’abo bana, ni na we uba azi uburyo aza gukiza abo bana . Abantu barabasengera izo shitani zikagenda abantu bagakira.”
Benshi mu bari aho wabonaga bahangayikishijwe n’uburwayi bw’abo bakobwa ku buryo byageze hagati hagatumizwaho n’imodoka itwara abarwayi ngo ize ibajyane kwa muganga. Iyo modoka yageze hafi y’aho bari bari umwe muri bo wari urembye cyane ahita akira, afatanya n’abandi bakirisitu kwita kuri mugenzi we wari utaratuza ahubwo agashaka kurwana no kwiruka, ari na ko asakuza cyane.
Icyakora na we nyuma bigeze mu ma saa tanu n’iminota mirongo itanu z’ijoro yaje gukira, we na mugenzi we wari wakize mbere barebye abantu babakikije basa n’abagize isoni bahita biruka bajya gushaka aho babitse ibikapu byabo ngo barebemo indi myenda myiza yo kwambara.

Umwe muri abo bakobwa wakize mbere avuga ko ubwo burwayi bwatangiye kubafata mu mwaka wa 2005. Bombi ngo babaye inshuti bitewe n’uko basengera hamwe muri paruwasi ya Murunda kandi bombi bakaba bakunze gufatwa n’ubwo burwayi icyarimwe.
Ngo bukunze kubafata cyane cyane iyo barimo gusenga bateraniye hamwe n’abandi, bakaba ngo baragerageje kwivuza mu bavuzi gakondo ndetse no mu buvuzi bwa kizungu ariko ntibabashe gukira.
Ubwo burwayi bw’abo bakobwa bwatumye twibaza niba hari uburyo bwateganyijwe bwo gufasha uwaramuka agize ikibazo cy’uburwayi muri abo baba baje ku ngoro y’umubyeyi Bikira Mariya, dore ko haba hateraniye abantu benshi harimo n’abakoze urugendo rurerure rw’iminsi ibiri ndetse n’abandi ubona ko ibyo kurya ntacyo bibabwiye, cyangwa se hakabamo n’ushobora kuba afite ubundi burwayi bwihariye.
Padiri Ntirandekura yavuze ko paruwasi yavuganye n’ibitaro bya Murunda biboneka aho mu karere ka Rutsiro kugira ngo bigenere imodoka itwara abarwayi ndetse n’abakozi bo kuramira abo bantu mu gihe bibaye ngombwa.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Sinzi impamvu abantu babachristo niba aribyo koko muribo mukwiye kuburanira iby’Imana kandi yakwisubiriza mubyukuri amagambo yose mubwiye Ernest aragaragaza neza ko ibyo murimo mutabizi cyangwa se atari ukuri ntimwari mukwiye gusubiza mutya mubaye muri aba christo koko.Ijambo ritubwira neza ngo nibamenya ukuri ukuri niko kuzababatura .narangiza mbifuriza guhumuka Uwiteka abagenderere.
Ndasabira uwiyitaErnest ngoamurikirwe na sainte esprit gusa kandi vierge Marie akomeze amavugire nk’uko adahwema kubimukorera.
Ernest wee, ntugashake kuzana ubwenge bwinshi mu by
Imana, references si cyo kingenzi hano, kandi Bibiriya ntabwo iruta Imana, njye ntekerezako Imana ishobora byose gusa, naho ubundi Bibiriya muri kuyigira references y
ubuzima bwa muntu kandi Imana ibutanga ihari, ese mwemerako Imana ishatse yakandi ibindi bintu muri Bibiriya? Imana iraturenze nimurekere ntimwanamenya amabanga yayo.nanjye sinemeranya nabavuga ko Maria yagiye mu ijuru, kuko bibiliya tugenderaho ntaho byanditse rwose,mu byahumetswe naYEHOVA ntaho yahumetse ibyo rwose,ndetse no kwiyambaza umuntu wese wapfuye jye mbona ari ibya gipagani nko guterekera uwapfuye, bitaniye he? ahubwo ni uguterekera kuvuguruye,BAKOZI B’IMANA MUSOMERE ABANTU BOSE IBYANDITSWE BYERA,NTIMUSHYIREMO IBINTU BIHIMBANO,NAHO UBUNDI YESU NTAZABAKIRA,AZABIHAKANA BOSE BABIREBA PE!
arikose ernest ibyo uvuga ugenzuye neza wasanga ntamashitani arimo kubikuvugisha ?ahubwo wowe bakwitondere kuko nawe ushobora kuba ufite ibigugu byayo.padiri mureke na kiliziya uyireke urebe umugogo uri mujisho ryawe nusanga ari sawa wicecekere .kuko padiri yarakubwiye niwumva ntiwemera none uragenda usebanya ntasoni ufite ntawakurenganya nomwishuri ntabwo bumva kimwe ikibi nuko usebanya gusa.
Harya uyu ngo umaze kuvuga amahomvu ngo yitwa ernest? sha izina wahawe ryapfuye ubusa kuko urasebya bagenzi bawe biswe gutyo, uzihitiremo ’ Kagolo’ niryo rigukwiye
Ernest, Padri arabayobya wowe nande? Ivuge wowe wenyine kuko buri wese afite uko abyumva n’impamvu ze bwite. None se ko wemera ko papa wawe ari umubyeyi wawe muri bibiliya byanditsemo? Uzaagarare ku kwemera kwawe ariko wirinde no kugira uwo utera ibuye kuko Imana yonyine ariyo izi ukuri
Ernest rwose ujye uvuga ibyuzi neza, ibyo utazi ubireke. ikiza nuko na Mama wacu Bikira Mariya agukunda nubwo utamuzi, ukanamurwanya. Mubyeyi wacu udusabire kumenya byimazeyo Imana ariko cyane cyane Ernest n’abandi bameze nkawe, kugira ngo babashe kumenya neza agaciro n’umwanya yaguhaye mu buzima bwa muntu.
Ernest rwose Imana ikugenderere kuko niba uri umukristu byaba bitangaje kuba wemera Jésus Christ hanyuma ntiwemere uwamubyaye (ariko singusabye kumwiyambaza kuko ababikora ari bo bazi icyo bibamarira), naho iby’umunsi mukuru wa Asomption nkwibutse nawe ubwawe iyo umunsi wavutseho ugeze uwizihiza kandi n’inshuti n’abavandimwe bawe bakabigufashamo kandi n’icyo ubamariye. Reka rero abizihiza iminsi mikuru ihuje n’ukwemera kwabo babikore, ureke gusesereza.
Mwenedata sigaho guca imanza bagenzibawe imanza sivyiza
ariko uyu mupadiri nawe arasekeje cyane pe, ngo babakoreyeho imihango ya gipagani kandi nawe arimo kuyibongerera bizihiza umunsi mukuru wa gipagani witwa asomusiyo udafite aho uhuriye n’ubukristu,none se padi, niba utazi ko uyu munsi mukuru mwizihije ko aruwa gipagani ugira ngo ayo mashitani yo arabiyobewe ko ariyo yawuzanye mu bantu udafite aho uvugwa muri biblia?igihe mwatubeshyeye kirahagije mukwiriye kureka gukomeza kutuyobya mutwizeza ibitaribyo, ushobora kwerekana reference y’ibyo wigisha?niwihakanira ko utayobya uzagaragaze aho ubivana. namwe bantu b’Imana ntimukumvire ikivuzwe cyose mukwiye kugenzura mbere yo kwizera.