Rutsiro: Arashaka ubutane n’umugabo we amaze imyaka itanu adaca iryera ngo yishakire undi

Umugore witwa Twizerimana Agnesw’imyaka 27 utuye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, amaze imyaka itanu yarabuze umugabo bashakanye none arasaba koroherezwa kubona ubutane kugira ngo yishakire undi.

Uyu mugore avuga ko umugabo we basezeranye mu 2009 mu mezi ane ya mbere nyuma mu kwezi kwa 11 nibwo atongeye guca iryera uwo mugabo uzwi ku mazina ya Boniface Nzimenya wari umushumba.

Twizerimana arasaba kubona ubutane ngo yishakire undi mugabo kuko uwa mbere atazi iyo ari.
Twizerimana arasaba kubona ubutane ngo yishakire undi mugabo kuko uwa mbere atazi iyo ari.

Agira ati” Umugabo wanjye twasezeranye imbere y’amategeko nyuma y’igihe kitageze no ku mwaka nza kubura aho yagiye, kuko n’umuntu yaragiriraga inka ntawe nkibona niyo mpamvu nshaka ubutane ngo nishakire undi mugabo kuko nkiri muto.”

Uyu mugore avuga ko umugabo we yamusize kwa nyirabukwe yabona amaze igihe kinini atamubona kandi nyirabukwe amubaza buri munsi aho yanushyize nibwo yahise yisubirira iwabo.

Ubu akaba abana na Nyina mu murenge wa Murunda, mu gihe yari yarashakiye mu murenge wa Gihango muri aka karere ka Rutsiro.

Nyamara n’ubwo uyu mugore yabuze irengero ry’umugabo we avuga ko bari babanye neza nta kibazo ahubwo ko atazi niba yarapfuye cyangwa akiriho. Gusa ngo yumva amakuru ko yaba yaragiye muri Congo ariko nta gihamya afite.

Yagannye ku murenge abayobozi ngo bamubwira ko azashaka igarama akagana inkiko ubu ngo akaba ari kuyashaka kugirango abone ubutane yishakire undi mugabo.

Ubu uyu mugore Twizerimana afite umwana w’imyaka 4,5 yabyaranye n’uwo mugabo wamusize afite inda y’amezi arindwi.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka