Rutsiro: Amakimbirane ashingiye ku masambu ahangayikishije akarere

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko mu bibazo by’abaturage bakunda kwakira ikigoye bakunda guhura na cyo ari amakimbirane ashingiye ku masambu, aho imiryango itandukanye igira uburiganya ku butaka.

Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard uvuga ko ibibazo yakira ku karere ibyinshi biba ari ibishingiye ku masambu, dore ko buri wa kabiri w’icyumweru ari umunsi yahariye ibibazo by’abaturage.

Yagize ati “ibibazo byaragabanutse ariko amakimbirane ashigiye ku masambu ni cyo kibazo kidukomereye n’ubwo dushakisha umuti wacyo uko dushobojwe”.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro avuga ko mu bibazo akunze kwakira higanjemo iby'amakimbirane ashingiye ku masambu.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko mu bibazo akunze kwakira higanjemo iby’amakimbirane ashingiye ku masambu.

Imiryango imwe n’imwe yo mu karere ka Rutsiro ngo ikunda gushyamirana aho usanga nko gutanga iminani bikunze guteza rwaserera ari naho havuka amakimbirane.

Umuyobozi w’akarere yabwiye Kigali Today ko ku bijyanye n’urugomo, n’ubwo nta byera ngo de! iki kibazo cyagabanutse kuko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagerageje kugifatira ingamba, dore ko wasangaga abaturage banywa inzoga z’inkorano barangiza bagakora urugomo ariko ngo ntibigikunze kugaragara cyane.

Muri rusange umubare w'abazana ibibazo ku rwego rw'akarere waragabanutse.
Muri rusange umubare w’abazana ibibazo ku rwego rw’akarere waragabanutse.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo mu karere ka Rutsiro, umuyobozi w’akarere yavuze ko mu murenge buri wa kane hari akanama gashinzwe kwakira ibibazo by’abaturage kakanabishakira umuti, byakwanga bikazamuka ku rwego rw’akarere ku munsi wo kuwa kabiri w’icyumweru gikurikiyeho.

Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka