Rutsiro: Amabuye y’agaciro apima ibiro 754 yafatiwe mu rugo rw’umuturage

Ibiro 754 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko yafatiwe mu rugo rw’uwitwa Bucyangenda ruherereye mu kagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda ku gasanteri ka Bwiza tariki 13/02/2013.

Ayo mabuye yacukuwe mu mudugudu wa Shyembe mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya. Abaturage baciriritse ni bo bajya mu bisimu kuyacukura, ari na bo akenshi bakunze kugiriramo impanuka, hakaba n’abandi bafite amafaranga bayagura n’abo baturage bakimara kuyacukura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro hamwe n’inzego zishinzwe umutekano babonye amakuru avuga ko uwitwa Bucyangenda utuye mu kagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda ashobora kuba ari umwe mu bagura bakanacuruza ayo mabuye mu buryo butemewe.

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rutsiro harimo cyane cyane polisi bahise bajya mu rugo iwe bahasanga amabuye apima ibiro 754, ariko Bucyangenda bivugwa ko ari nyirayo ntiyabasha kuboneka, akaba ngo agomba gushakishwa agahanwa hakurikijwe amategeko nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yabisobanuye.

Nubwo uwafatanywe ayo mabuye ari umwe ngo hashobora kuba hari n’abandi bakora bene ubwo bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Ubuyobozi bukaba bwizeye gukomeza gufatanya n’abaturage binyuze mu guhanahana amakuru kugira ngo abandi bantu na bo bakekwaho kugura no kugurisha ayo mabuye bafatwe.

Abaturage baciriritse barayacukura bakayagurisha n'uwo ari we wese ufite amafaranga.
Abaturage baciriritse barayacukura bakayagurisha n’uwo ari we wese ufite amafaranga.

Ubwo minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi aheruka mu mukwabu watumye abaturage 14 bafatirwa mu birombe biherereye mu murenge wa Rusebeya tariki 10/01/2013, yasabye inzego z’umutekano hamwe n’inzego z’ibanze zikorera mu karere ka Rutsiro ko nyuma yo gufata abacukura amabuye, hagomba gushakishwa abayabagurira ndetse bakanayacuruza , abo yise “Big Fishes”.

Mu bice bitandukanye by’akarere ka Rutsiro habonekamo amabuye y’agaciro bityo bigatuma ubucukuzi bw’ayo mabuye bukorwa mu buryo butanoze.

Hamwe mu hakorerwa ubucukuzi bw’akajagari ni ahahoze ari mu birombe bya sosiyete yitwa NRD (Natural Resources Development), bukaba bwararushijeho kwiyongera nyuma y’uko minisiteri y’umutungo kamere ihagaritse iyo sosiyete kubera ko na yo yari ifite imikorere mibi.

Kuba barabisize bakigendera, abaturage bari basanzwe batunzwe n’akazi ko gukorera iyo sosiyete muri ibyo birombe bahise babyishoramo bakabicukura mu kajagari ndetse bakagurisha amabuye n’uwo babonye wese.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yavuze ko yaganiriye n’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (OGMR) amubwira ko hari ibyangombwa sosiyete ya NRD yahoze ikorera muri ibyo birombe yasabwe kubanza kuzuza ku buryo ngo nihatagira igihinduka ishobora kuba yagarutse nyuma y’ukwezi kumwe.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka