Rutsiro: Akarere kagiye kubaka inyubako yo gukoreramo nshya
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko bugiye gusenya inyubako bwakoreragamo hakubakwa indi nyubako igezweho izaba ari etaje ikazubakwa n’ubundi aho ishaje yari yubatse.
Ngo biyemeje kuzubaka igice cya mbere mu mezi nibura atandatu ku buryo mu kwezi kwa kane k’umwaka utaha igice cya mbere kizaba kirangiye.
Umuyobozi w’akarere, Gaspard Byukusenge, yatangarije Kigali Today ko batekereje iyi nyubako nshya kuko indi yari ishaje ariko kandi akaba anavuga ko abakozi babaye benshi bityo kubona ibiro bose bakoreramo ni ikibazo kibakomereye.

Yagize ati “impamvu dushaka gusenya iyi nzu twakoreragamo ni uko itajyanye n’igihe tugezemo ikindi kandi ni umubare w’abakozi akarere gafite batabasha kubona aho bakorera aho usanga bacucikanye mu biro ari besnhi”.
Umuyobozi w’akarere kandi atangaza ko bamaze gutanga isoko ku buryo mu minsi ya vuba igikorwa cy’inyubako kizaba cyaratangiye.
Abajijwe impamvu batinze kubaka inyubako nshya yavuze ko ngo babanje gushaka amafaranga no gukemura ibindi bibazo byari byugarije akarere akavuga ko ubu aribwo bamaze kwisuganya.

Iyi nyubako izaba ifite agaciro k’amafaranga miliyoni maganarindwi kugeza kuri miliyari imwe.
Inyubako ishaje yo yubatswe mu mwaka wa 1977 ubwo burugumesitiri Antoine Mihigo yayubatse ngo ayikomoye mu Budage, uburyo yubatse ngo yabaga areba umukozi wese uje yakererewe ndetse n’utashye igihe kitageze iyo ikaba ariyo mpamvu yayubatse nk’uko imeze ubu.

Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
urebye uko aka karere kameze ubu kandi naho isi igeze rwose birerekana ko iyi nyubako ishaje ikenewe gusimbuzwa indi