Rutsiro: Abatuye ikirwa cya Bugarura ngo bumva Kigali ari amahanga

Bamwe mu batuye ku kirwa cya Bugarura giherereye mu karere ka Rutsiro bumva bafite amatsiko yo kugera mu mujyi wa Kigali ariko ntibiborohere kubona itike bityo bakumva ari nk’amahanga.

Aba baturage bemeza ko umurwa mukuru wa Kigali bumva bifuza kuwugeramo ariko ngo ubushobozi buke bwatumye batabasha kugera i Kigali nk’uko umukewcuru w’imyaka 61 witwa Nyirakamana Madalina yabitangarije Kigali Today.

Ati “rwose kuba ntaragera i Kigali birambabaza kandi mba numva nifuza kuhagera ariko ndinze nsaza ntarahagera kubera ko nabuze ubushobozi bwo kugera yo”.

Umukecuru w'imyaka 61 ngo ababazwa cyane no kuba ashaje ataragera i Kigali.
Umukecuru w’imyaka 61 ngo ababazwa cyane no kuba ashaje ataragera i Kigali.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko aramutse ageze i Kigali ikintu cya mbere yakwihutira ari ukureba aho no umukuru w’igihugu Paul Kagame akorera kuko ngo yifuza kuba yahabona.

Si uyu mukecuru gusa utangaza ko atarajya mu mujyi wa Kigali kuko na Kubwimana innocent umusaza w’imyaka 58 yagize ati “Nanjye kuba ntarajya Kigali bituma numva hari ikintu mbura mu buzima ariko amikoro niyo yatumye ntajyayo kandi imyaka mfite sinzi ko nakwizera kuzajyayo ntaragiyeyo nkiri muto”.

Kuba ataragera i Kigali ngo yumva ari igihombo kinini.
Kuba ataragera i Kigali ngo yumva ari igihombo kinini.

Kubwimana we yavuze ko aramutse ageze i Kigali ikintu cya mbere kimuteye amatsiko ni ukubona sitade bakiniraho umupira kuko ngo awukunda cyane ngo akareba na Serena Hotel ngo arebe uko imeze.

Nyamara n’ubwo abakuze bicuza impamvu batigeze bagera i Kigali urubyiruko rutuye ku kirwa cya Bugarura ngo ruracyafite icyizere cyo kuzahagera kuko ngo rubona rugifite igihe rushingiye ku myaka rufite.

Icyirwa cya Bugarura gituwe n'abaturage basaga 1700 biganjemo urubyiruko.
Icyirwa cya Bugarura gituwe n’abaturage basaga 1700 biganjemo urubyiruko.

Ikirwa cya Bugarura ni ikirwa giherereye mu murenge wa Boneza ho mu karere ka Rutsiro kikaba gituwe n’abaturage 1751 biganjemo urubyiruko.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka