Rutsiro: Abasenateri bifatanyije n’abaturage batera ibiti kuri hegitari 20
Perezida wa Sena n’abandi basenaeri bifatanyije n’abaturage mu muganda usoza Ugusyingo batera ibiti kuri hegitari 20 mu kagali ka Terimbere mu murenge wa Nyabirasi ho mu karere ka Rutsiro.
Ibiti bateye mu materasi yakozwe n’abaturage byitwa Arnus bikazafasha ubutaka kutangirika ndetse no gufumbira ibihingwa bizahahingwa.

Honorable Makuza Bernard yabwiye abaturage ko ibiti byatewe bifite akamarom kanini anabasaba kubibungabunga ndetse no kurwanya umuntu wese washaka kubyangiza.
Yagize ati “Mwese muzi akamaro k’ibiti ibi biti duteye bifite akamaro kanini ku gihugu ndetse no ku baturage muri rusange musabwe kubibungabunga ndetse no kwamagana umuntu wese washaka kubyangiza”.

Perezida wa Sena kandi yasabye abaturage gukundana no gukorera hamwe bityo ngo n’igihugu kizatera imbere.
Bamwe mu baturage bishimiye uruzinduko rwa Perezida wa Sena kandi ngo ibi bigaragaza ko ubuyobozi wabegerejwe kandi ngo ni iby’agaciro.

Ndikubwimana Jean Paul yagize ati “kuba abayobozi badusuye bitwereka ko ubuyobozi bwatwegereje turishimye kandi natwe ntituzabutenguha”.
Perezida wa Sena, Honorable Bernard Makuza, yabwiye abaturage ko kuza kwifatanya nabo muri uyu muganda rusange atari inyungu z’abaturage nk’uko benshi babitekereza ahubwo ko ari inyungu z’abasenaeri baba bujuje inshingano zabo zo kubahiriza gahunda basabwa nk’intumwa za rubanda.

Abaturage baboneyeho n’umwanya wo kubaza bimwe mu bibazo bafite harimo nko kuba muri uyu murenge wa Nyabirasi nta muriro w’amashanyarazi bafite ndetse no kuba nta mihanda myiza bafite bakaba basabye Perezida wa Sena kubakorera ubuvugizi ngo ibi byose bizakemuke.
Kuri iki kibazo Perezida wa sena Honorable Makuza Bernard yababwiye ko Leta y’u Rwanda iticaye ko ibi byose bizakemuka vuba.


Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibiti bifite akamaro kanini reka dufatanyirize hamwe tubbibungabunge .kuko aho bitari haba ubutayu
igihe kirageza ngo abanyarwanda dutangire kwita ku mashyamba no gutera ibiti aho bitari hose
ibiti bidufitiye kamro mu mibereho yacu ninayo mpamvu natwe tugomba kubyitaho tubibungabunga maze ubuzima bwacu n’ubwaby bikaba magirirane