Rutsiro: Abanyamuryango ba FPR biyemeje gukora byinshi kandi vuba

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Rutsiro bishimira ibimaze kugerwaho, n’abagize uruhare mu gutegura isabukuru ya FPR y’imyaka 25 mu rwego rw’akarere, kandi bafashe ingamba z’uko mu gihe kiri imbere bagiye kurushaho gukora byinshi kandi vuba.

Mu gihe biteguraga isabukuru, abanyamuryango ba FPR bakoze ibikorwa birimo ubusabane bw’abaturage binyuze mu mikino n’imyidagaduro, imihanda yarahanzwe, abaturage basaga 127 bararemewe, urubyiruko rwubakiye inzu umuntu utishoboye, n’ibindi bikorwa bitandukanye byakozwe hirya no hino mu mirenge.

Ingamba bafite mu bihe biri imbere zirimo gukangurira abanyamuryango gusobanukirwa no kwitabira gahunda za Leta; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa FPR ku rwego rw’akarere, Byukusenge Gaspard.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rutsiro (iburyo) asanga ibyo bagezeho bitanga icyizere ko bashobora kugera ku bindi byinshi kandi mu gihe gito.
Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rutsiro (iburyo) asanga ibyo bagezeho bitanga icyizere ko bashobora kugera ku bindi byinshi kandi mu gihe gito.

Barateganya kandi kongera ingufu mu mikorere ya komite z’umuryango kuva ku rwego rw’umudugudu kuzamura hejuru, ndetse bakongera n’umubare w’ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.

Byukusenge ati: “Niba urubyiruko rubasha kubakira inzu umukene mu gihe cy’ukwezi kumwe, kubera iki n’izindi nzego, abadamu, akagari, tutajya twishyira hamwe ngo dukore ibikorwa nk’ibyo mu gihe gito?”.

Kwishimira ibimaze kugerwaho no gushimira uruhare rwa buri munyamuryango mu gutegura isabukuru y’imyaka 25 (byabaye tariki 05/01/2013) byahuriranye n’uruzinduko rw’intumwa z’ubunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, zari zizaniye abanyamuryango bo mu karere ka Rutsiro ubutumwa bw’ishimwe kubera intambwe bagezeho, bubasaba gukomeza muri uwo murongo w’iterambere.

Depite Polisi Denis, umwe muri izo ntumwa yagize ati: “ Rutsiro yakoze neza cyane haba mu mirimo itandukanye yo kwerekana intego za FPR, ubwo rero twari tuje kubashimira kubera ibyo bikorwa bakoze”.

Abanyamuryango ba FPR mu Rutsiro bishimiye ibikorwa byagezweho hamwe n'uruhare rwa buri munyamuryago mu gutegura isabukuru y'imyaka 25.
Abanyamuryango ba FPR mu Rutsiro bishimiye ibikorwa byagezweho hamwe n’uruhare rwa buri munyamuryago mu gutegura isabukuru y’imyaka 25.

Mu bundi butumwa bazaniye abanyamuryango bo mu karere ka Rutsiro harimo kubabwira ko batagomba kwirara ngo bumve ko ibyagezweho bihagije, ahubwo ko basabwa kurushaho gukora bakiteza imbere mu bukungu ndetse no mu mibereho n’imibanire myiza by’Abanyarwanda.

Abagize itsinda ry’intumwa z’ubunyamabanga bukuru bwa FPR ku rwego rw’igihugu, ku wa gatandatu tariki 05/01/2013 baganiriye n’abanyamuryango ku rwego rw’akarere ka Rutsiro, hanyuma ku cyumweru bajya mu mirenge baganira na komite zo ku rwego rw’utugari, nyuma yaho bajya gusura ibikorwa byakozwe hirya no hino mu tugari n’imirenge.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko rpf y’ubu we!iteye a*******!!!ubwo se twe tuzajya murihe shyaka?

eddy yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka