Rutsiro: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baributswa kuba intangarugero ku bandi baturage
Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2015 mu Karere ka Rutsiro hatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi maze abayitabiriye basabwa kuba intangarugero muri byose kugirango babe “Bandebereho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro akaba na Chairman ku rwego rw’akarere Gaspard Byukusenge yabigarutseho abwira abanyamuryango bahagarariye abandi baturutse mu mirenge kugira imyitwarire myiza aho barara cyangwa bakorera kandi ngo abanyamuryango bagomba guharanira icyateza imbere igihugu muri rusange.

Yagize ati” Aya mahugurwa aje mu rwego rwo kurebera hamwe amahame agenga abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ndetse no kwibukiranya ko umunyamuryango agomba kurangwa n’imigenzereze myiza no kuba intangarugero muri byose kugira ngo umunyamuryango abe Bandebereho."
Byukusenge avuga kandi ko abanyamuryango bateshuka ku nshingano cyangwa amahame agenga Umuryango abo na bo ngo bahora babahwitura ngo bagaruke ku murongo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba na we witabiriye aya mahugurwa yasabye abayitabiriye ko bagomba guharanira kutadindira mu bikorwa by’iterambere ahubwo ko baharanira icyateza imbere igihugu cy’u Rwanda.
Abitabiriye aya mahugurwa bahagarariye abandi baturutase mu mirenge ngo batanze icyizere ko azagira akamaro kuko ngo bagiye kubwaza umusaruro impanuro bahawe baba intangarugero ku bandi.
Dusabimana Alphonse wo mu Murenge wa Mukura akaba yaje ahagarariye urubyiruko yagize ati” Aya mahugurwa yari akenewe kugira ngo turusheho kwiyubaka kandi azatugirira akamaro n’impanuro twahawe ni nziza kuko ubu tugiye kuba umusemburo w’iterambere kandi tuba intangarugero mu bandi tubana na bo.”
Muri aya mahugurwa, intore z’umuryango FPR-Inkotanyi baboneyeho kubaza aho umuhanda nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’intore nkuru y’umuryango yabemereye, maze ukuriye umuryango mu karere akaba ababwira ko umushinga w’uwo muhanda watangiye.
Aya mahugurwa ni ay’icyiciro cya 3 kuko mu minsi yashize habaye andi mahugurwa y’ibindi byiciro 2 yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2015 akaza gusozwa kuri iki cyumweru tariki 22 Gashyantare 2015.
Abahuguwe ngo bakba bafite inshingano zo guhugura abandi bo ku mirenge kugeza ku mudugudu.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibikorwa byacu nk’abanyamuryango bikomeze bibe nta makemwa maze twerekane ko turi intore z’umuryango koko