Rutsiro: Abakozi basabwa kuzuza inshingano batitwaje guhindurirwa imirimo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burasaba abakozi kudatanga umusaruro muke bitwaza kuba barahinduriwe imirimo, kuko bose bazi imihigo akarere kahigiye imbere y’umukuru w’igihugu.
Ibi byagarutswe ho n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, kuwa 20/01/20915 ubwo hakorwaga ihererekanyabubasha hagati y’abakozi b’akarere.
Byukusenge yabifurije gutangira neza imirimo mishya bahawe ariko ababwira ko buri wese agomba kuzuza inshingano zimutegereje atitwaje kuba yahinduriwe imirimo, kuko ngo bose bazi imihigo y’akarere nk’uko bayiganiraho mu nama zitandukanye zibahuza.
Yagize ati “ntabwo numva ko kuba bahinduriwe imirimo byaba ikibazo kuko dukora nka TEAM (ikipe) kuko mu nama tuganira ku mihigo cyangwa gahunda akarere gafite buri muntu wese ashobora kumenya umwanya runaka icyo ushinzwe. Gusa birumvikana ko guhindura biba ari bishya ariko bagomba kubigira ibyabo kandi tuzakomeza kuzuzanya mu kazi kacu ka buri munsi”.

Turamye Servilien yari ashinzwe amashyamba n’umutungo kamere ariko ivugurura rimusize agizwe umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere. Yemeza ko n’ubwo nta kazi katavuna ariko ngo yizera ko azuzuza inshingano yashinzwe.
Ati “nta kazi katavuna ariko ntibivunanye cyane gusa byo bisaba ubwitange kandi akazi kose buri wese agomba gukora nk’uwikorera nk’ukorera igihugu nzabishobora”.
Si uyu gusa uvuga ko inshingano yahawe azazikora kandi akagera ku ntego yiyemeje, kuko na Melane Ndayishimiye wagizwe umukozi ushinzwe guteza imbere umurimo mu karere -umwanya mushya ukurikije imyanya yari isanzwe- akaba avuga ko bitazamugora.
Yagize ati “Kuba nagiriwe icyizere nkahabwa izi nshingano zo gufasha umurimo kuzamuka muri aka karere, ni ibintu nigiye kandi nizera ko nshoboye kandi ndumva aribyo bizanyorohera kurenza ibyo nakoraga”.
Umuyobozi w’akarere abajijwe uburyo imyanya itashyizwe mo abakozi izuzuzwa, yabwiye Kigali Today ko iyi myanya izajya ishakirwa abakozi hakurikijwe ubushobozi bw’akarere.
Kuva tariki ya 20/01/2015 abakozi bahise babona uburenganzira bwo gutangira inshingano nshya bahawe mu gihe bari bamenyeshejwe imyanya bashyizwemo ubwo bahabwaga amabaruwa abyemeza ku itariki ya 12/01/2015.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|