Rutsiro: Abahinzi b’ icyayi bandikiye inteko bayisaba guhindura Itegeko Nshinga
Kuri uyu wa 29 Mata 2015 habaye inama y’inteko rusange ya koperative y’abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rutsiro, RUTEGROC(Rutsiro Tea Growers Cooperative), iherereye mu Murenge wa Manihira basaba ko Perezida Paul Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda kuri manda ya gatatu maze bahite bemeranya kwandikira Inteko Nshingamategeko, imitwe yombi basaba koIitegeko Nshinga ryahinduka.
Ngo barabishingira ku byiza bagejejejweho n’Umukuru w’Igihugu uzarangiza manda ye ya kabiri mu mpera z’umwaka wa 2016 akaba atazaba yemerewe kongera kwiyamamaza nk’uko itegeko nshinga mu ngingo ya 101 ribiteganya, bityo abahinzi b’icyayi ngo bakaba bifuza ko ryahinduka.

Yandengeye Amiel wo mu Murenge wa Rusebeya, umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative yagize ati” Kuba twandikiye Inteko Nshingamategeko dusaba ko Perezida wacu yakomeza kutuyobora ni uko tubona ibyiza yatugejejeho. Nk’ubu iwacu ni mu cyaro ariko ubu turacana amashanyarazi, reba ibikorwaremezo birimo uyu muhanda ujya mu Ngororero nubwo utarimo kaburimbo ariko uragendeka,abana bariga n’ibindi byinshi.”
Barengayabo Anatalie ukomoka mu Murenge wa Mushubati akaba umunyamuryango wa Koperative na we avuga ko yemera ko Kagame azakomeza kuyobora kubera ibyiza.

Yagize ati”Nanjye nk’umunyamuryango wa koperative yacu kandi ubona ibyiza igihugu kimaze kugeraho, twishimiye kandi twemeje ko Paul Kagame azongera kutuyobora kubera ko yatuzaniye umutekano n’andi majyambere. Iyo tutagira umutekano n’icyo cyayi ntitwabona uko tugihinga bityo tukaba twemeje kwandikira Inteko Nshingamategeko kugira ngo Itegeko Nshinga rihindurwe.”
Perezida wa RUTEGROC avuga ko bari bamaze iminsi bakora inama zisanzwe zijyanye n’akazi ariko abanyamuryango bakanakomoza kubasaba ko Paul Kagame yakomeza kuyobora.
Aba banyamuryango bashoje inama Perezida wa Koperative asinya kuri iyo baruwa yandikiwe inteko ndetse n’urutonde rw’abanyamuryango 150 bari bahagarariye abandi n’imikono yabo.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
aba bahinzi barebye kure rwose uru rwandiko rwabo nanjye ntibarujyane ntabarutange batampaye ngo niyandikeho
Rega abanyarwanda benshi rwose, benshi cyane bamaze kugaragaza ko bakeye ko Perezida Kagame akomeza kutuyobora
Genda perezida Kagame waratsinze. Mu gihe mubindi bihugu (hera hafi yacu: Burundi, RD Congo) abaturage bari gupfa bazirako badashaka abayobozi babo, mu Rwanda ho baziyahura nudakomeza kuyobora. Quel contraste!!!!!! Nukuri uzatwigishirize democratie ibyo bihugu
Ndumva aba banyaRwanda rwose basobanutse!
President Kagame arategurirwa umwanya w’icyubahiro ku rwego mpuzamahanga mu gihe azaba acyuye igihe none namwe ngo guhindura itegeko nshiga. Mwa banyonzi mwe b’amagare ni mwiririre. Namwe mwa Bahinzi mwe ni mwambaze immana igusha invura n’izuba ngo mweze, politics muyirekere ba nyirayo.
Murakoze