Rutsiro: Abaherutse kwibasirwa n’inkuba ku birwa bya Iwawa na Bugarura bahumurijwe

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano mu ntara y’Iburengerazuba no mu karere ka Rutsiro bagendereye ibirwa bya Iwawa na Bugarura biherereye mu kiyaga cya Kivu tariki 19/11/2013 bahumuriza abahatuye.

Bahakoze urwo ruzinduko nyuma y’uko mu minsi ishize utwo duce twibasiwe n’ibiza by’inkuba bigahitana umuntu umwe, abandi cumi n’umunani bagahungabana.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yabwiye urubyiruko ruri Iwawa ko igihugu kibitayeho kandi kibifuriza ibyiza.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yabwiye urubyiruko ruri Iwawa ko igihugu kibitayeho kandi kibifuriza ibyiza.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yabwiye urubyiruko rwigishirizwa ku kirwa cya Iwawa rurenga 1970 hamwe n’abakozi n’abayobozi baho ko bazanywe no kubahumuriza no kubagaragariza ko bifatanyije na bo, nyuma y’uko inkuba yakubise Iwawa tariki 09/11/2013 umwe akitaba Imana, abandi icumi bagahungabana, ariko bakaza gukira.

Inkuba yakubise Iwawa, nyamara hari umurindankuba, ariko bikaba byaragaragaye ko utari ufite ubushobozi buhagije bwo gukumira inkuba kuri icyo kirwa.

Ab'i Bugarura basobanuriwe uko bakwirinda inkuba, basabwa kwicungira umutekano no kwirinda kurobesha imitego ya kaningini.
Ab’i Bugarura basobanuriwe uko bakwirinda inkuba, basabwa kwicungira umutekano no kwirinda kurobesha imitego ya kaningini.

Umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa, Niyongabo Nicolas yavuze ko kuri icyo kirwa hagiye gushyirwaho imirindankuba irindwi, ndetse isoko ryayo rikaba ryaramaze gufungurwa.

Abo bayobozi bavuye aho ku kirwa cya Iwawa, bakomereje ku kindi kirwa cya Bugarura byombi biherereye mu murenge wa Boneza, aha na ho inkuba ikaba yaherukaga kuhakubitira abantu cumi n’umwe ubwo bari mu nama tariki 14/11/2013 ku bw’amahirwe ntihagira uwitaba Imana, usibye umunani muri bo bahungabanye.

Abatuye kuri icyo kirwa basobanuriwe icyo inkuba ari cyo, ndetse bibutswa n’uburyo umuntu yakoresha kugira ngo agerageze kuyirinda. Basabwe no kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano, birinda gucumbikira abantu mu buryo butemewe, dore ko abantu bo kuri icyo kirwa bavugwaho imikoranire ya hafi n’abatuye hakurya ku kirwa cya Ijwi cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Colonel Murenzi yasabye abaturage kwihutira gutanga amakuru y'ibishobora guhungabanya umutekano.
Colonel Murenzi yasabye abaturage kwihutira gutanga amakuru y’ibishobora guhungabanya umutekano.

Basabwe no kwirinda gukoresha imitego itemewe ya Kaningini bakura hakurya muri Congo kuko yangiza amafi n’isambaza byo mu Kivu kubera imiterere yayo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka