Rutsiro: Abadepite batunguwe no gusanga umugoroba w’ababyeyi utitabwaho
Kuri uyu wa mbere itsinda ry’abadepite muri Komisiyo ya Politiki y’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu iterambere ry’igihugu ryasuye Akarere ka Rutsiro mu rwego rwo kurebera hamwe aho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigeze ariko ngo batunguwe no kubona umugoroba w’ababyeyi nta ngufu ufite.
Iryo tsinda ryari ryaje kureba aho uburinganire bugeze,bakaba basanze umugoroba w’ababyeyi nk’imwe mu nkingi zashyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’iterambere ry’umuryango utarashinze imizi basaba ubuyobozi bw’akarere kubishyira mu nshingano ndetse no kubishyira mu mihigo kandi hagashyirwaho ingengo y’imari yawo.

Perezida w’iyi komisiyo, Rwasa Alfred Kayiranga, yagize ati "Mu nshingano dufite harimo no gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma tukaba twari twaje kureba aho ihame ry’uburinganire rigeze. Twasanze umugoroba w’ababyeyi nk’imwe mu nkingi zabigiramo uruhare utarashinga imizi tukaba dusaba ko byashyirwa mu mihigo ndetse ukagira n’ingengo y’imari.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirabagurinzira Jacqueline, yavuze ko bagifite imbogamizi ya bamwe ngo batarumva impamvu y’umugoroba w’ababyeyi ariko ngo nk’akarere bagiye kubishyiramo ingufu kandi ko hari n’ingengo y’imari izajya ku mirenge hakazabamo n’iy’umugoroba w’ababyeyi.
Ati "Turacyafite abatarumva impamvu y’umugoroba w’ababyeyi ariko tugiye gukomeza gukora ubukangurambaga kandi ikindi ni uko noneho hari ingengo y’imari tuzagenera imirenge bityo bakazanayikoresha muri iyo gahunda.”

Iri tsinda ry’abadepite ryari rigizwe na Kayiranga Alfred Rwasa ari na we urikuriye, Anathalie Nyirabega ndetse na Begumisa Safari ryakoree uruzinduko riganira n’abaturage bo mu murenge wa Gihango babasaba kwitabira umugoroba w’ababyeyi ndetse no kwirinda amakimbirane mu muryango.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|