Rutare: Igitebo “Umuhuza” cyagabanyije amakimbirane yo mu ngo

Abatuye mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi bemeza ko igitebo bita “Umuhuza” cyagabanyije amakimbirane yo mungo aturuka ku gutinda gutegura amafunguro yo mu rugo hagati y’umugore n’umugabo.

Iki gitebo gifasha umugore kubikamo amafunguro yateguriye umugabo we maze akaza gufungura ibiryo bishyushye bimeze neza kuko kibika ubushyuhe hagati y’amasaha 8 n’amasaha 10.

Ibi ngo bivuze ko ushobora gusiga utetse mu gitondo ukabikamo amafunguro yawe wataha nimugoroba ugasanga agishyushye; nk’uko bitangazwa na Mukandori Marie Louise.

Iki gitebo rero ngo cyakemuye amakimbirane yaturukaga mu kuba umugabo atashye agasanga batinze gutunganya amafunguro ndetse yateka kare umugabo agasanga byahoze.

Mukandori avuga ko igitebo bise “umuhuza” kibafasha cyane kuko nyuma yo kubumbirwa muri koperative ABADAHIGWA KU MURIMO ikorera mu kagari ka Kigabiro bamaze gutera imbere babikesha amafaranga bavana mu bitebo bishyushya amafunguro baboha.

Ibi bitebo usibye kuba babigurisha bakavanamo amafaranga yo kwikenuza byatumye babona umwanya wo kwikorera indi mirimo kandi nabyo barabigurisha bakabikuramo amafaranga abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Igitebo kimwe bakigurisha amafaranga ibihumbi 10; bikaba byaratumye nta mugore ugitega amaboko ku mugabo we kuri buri kintu.

Mujawamariya Nadine umukozi wa World Vision niwe wahuguriye abo bagore kuboha ibi bitebo; atangaza ko batekereje kuri iyi gahunda mu rwego rwo kubafasha kubona umwanya uhagije wo gukora indi mirimo.

Abagabo nabo bishimira ko igitebo bise “umuhuza” cyatumye ingo zabo zizamuka kandi birinda abagore babo gutakaza umwanya munini mu mirimo yo guteka, kuko icyo gitebo kibafasha kubika ibiryo mu buryo bubafasha ndetse bakabikuramo n’agafaranga.

Ngarukiye Damascene ati “umugore wanjye se ugirango aracyansaba amafaranga? Nsanga byinshi yabikemuye da nawe se ko ibintu byose byandebaga nk’umugabo mu rugo ariko ubu mbona asigaye andusha kwinjiriza urugo kandi mbona ari byiza bituma umwe atarambirwa undi”.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Micro-ondes wallah!!!aba bantu bareba kure haha lol!!!!!

Lol yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Micro-ondes wallah!!!aba bantu bareba kure haha lol!!!!!

lol yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

abagabo batera amahane ngo ibiryo byakonje kandi nta microwaves baguze ubwo bunva ubugabo bwabo ari ubuhe?cgngo ibiryo byatinze gushya kandi yirirwanyen’umugore mu murima agatera amahane,ibyo si ubugabo ni ukubishakira indi nyito

mukamusoni yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

NATWE MURI MUHANGA TURIFUZA KUMENYA UWO MUSHINGA CYANE CYANE KO ITERAMBERE RIHARI RITADUHA UMWANYA UHAGIJE WO GUTEGEREZA GUTEEKA. TURIFUZA CONTACTS Z’ABO BAGORE NGO TUZABAHUZE N’ABAKENEYE"UMUHUZA"

MUKASHEMA Adelphine yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Kuva aho leta yacu iduhereye agaciro, ntitwari dukwiye kujya dutegereza ibiva ahandi, kuko ak’imuhana kaza invura ihise! abagore ba Gicumbi ndabashimye cyane ku gitekerezo bagize cyo kwikemurira amakimbirane mu ngo zabo! iki gitebo ahubwo cyari gikwiye kwigishwa n’ahandi hirya no hino.

mukamana yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka