Ruswa ikigaragara ngo iterwa n’ubunyangamugayo buke

Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, atangaza ko kuba mu Rwanda ruswa ikihagaragara biterwa n’abantu bamwe bayiha icyuho bitewe no kutagira ubunyangamugayo.

Ruswa nta hantu na hamwe yihanganirwa mu buyobozi bw’u Rwanda ariko kuba ikigaragara mu bigo bimwe na bimwe biterwa n’imiterere y’akazi runaka bikiyongeraho kuba abantu batari inyangamugayo; nk’uko Mupiganyi yabisobanuye mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio mu gitondo cyo kuri uyu wa 15/12/2014.

Mupiganyi avuga ko aho bikunze kuba ari mu nzego cyane cyane zifite aho zihurira n’abaturage benshi. Yatanze urugero rwa bamwe mu bakora muri traffic police, avuga ko hari abajya bagwa mu mutego wa ruswa kubera ubwinshi bw’abaturage baba bari mu makosa bagatanga ruswa kugira ngo ntibahanwe.

Ngo icyo gihe kubera kubuzwa amahwemo, hari abo binanira kwihangana ugasanga barayakiriye, ariko abo, Transparency International ivuga ko ari ababa bataragira ubunyangamugayo busesuye baba abayakira n’abayitanga.

Mupiganyi Apollinaire (Transparency International), Ngendahimana Ladislas (MINALOC), IP Nizigiyimana Philippe (Police) mu kiganiro na KT Radio.
Mupiganyi Apollinaire (Transparency International), Ngendahimana Ladislas (MINALOC), IP Nizigiyimana Philippe (Police) mu kiganiro na KT Radio.

Inspector of Police Philippe Nizigiyimana ushinzwe umutekano muri komisariya ishinzwe guhuza police n’abaturage n’ubuvugizi bwa Police, nawe yemera ko hari raporo zijya zitangwa na Transparency International zivuga ukuri, ndetse zikanafasha police gufata ingamba zikaze zo gukumira bene izo ruswa.

Inspector Nizigiyimana yasobanuye ko police y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bukangurambaga mu baturage babagaragariza ububi bwa ruswa, yanashyizeho urwego rwahawe inshingano imwe rukumbi yo kurwanya ruswa by’umwihariko kugira ngo rubashe gukora rwisanzuye.

Ngendahimana Ladislas ushinzwe imenyekanisha makuru muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) nawe wari mu kiganiro yatangaje ko amategeko n’ubushake bwa politike byonyine bidahagije, kandi ngo kurwanya ruswa si umwihariko wa Leta na Polisi gusa.

Ngendahimana ati “ntabwo mu Rwanda twageze iyo tujya mu rwego rw’imiyoborere myiza no kurwanya ruswa, ariko igishimishije nuko imibare igenda igabanuka kandi abantu bakaba bamaze gutinyuka gutunga agatoki ahari ruswa. Iyo nayo ni intambwe”.

Kugira ngo ruswa ikomeze gukumirwa, mu Rwanda hashyizweho umurongo wa telefone witabazwa igihe umuntu adahawe serivisi akeneye mu buyobozi, cyangwa agahura n’ikibazo cyo kwakwa ruswa kuri serivisi nyamara yemerewe n’amategeko. Uwo murongo ni 2641, uhamagarwa ku buntu.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka