Rusizi: Yatahukanye abana be babiri ariko umugore we aramunanira

Umugabo witwa pecause Kazungu yongeye gutahuka mu gihugu cye nyuma y’imyaka 18 ari mu buhungiro muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, azanye n’abana be babiri ariko umugore we akamunanira.

Uyu mugabo yatangaje ko umugorewe yahoraga amubera imbogamizi mu kugaruka mugihugu cyabo, ariko nyuma y’igihe kinini amaze kubona ko amunaniye ahitamo kumwaka abana babiri babyaranye, atahukana nabo.

Kazungu uvuga ko aje gufatanya n’abandi Banyrwanda kubaka igihugu cyabo, impungenge afite ni ikibazo cy’uko azakomeza kurera abana be kuko ngo nta mutungo afite, akanangurira bagenzi be asizeyo gutahuka kuko ngo asanze ibyo bahoraga bamubwira bijyanye n’iterabwoba ari ibinyoma gusa.

Kazungu n'abana be babiri yatahukanye.
Kazungu n’abana be babiri yatahukanye.

Akomeza atangaza ko atigeze aba umusirikare mu gihe abenshi mu bo barikumwe nawe bahise binjira igisirikare cya FDRL bageze muri Congo.

Avuka mucyahoze ari komine Rwamatamu kukibuye , yageze mu karere ka Rusizi mugitondo cyo kuwa 07/09/2012, aturutse muri Kivu y’Amajyepfo ahitwa ku Ijwi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka