Rusizi: Yanze gukorana n’“imbonerakure” bamubwiye ko azicwa ahitamo guhunga
Umugabo witwa Ndayisenga Mariko wo muri Komine Butereri mu gihugu cy’u Burundi yageze mu Karere ka Rusizi mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo ku wa 17 Mata 2015, avuga ko ahunze “Imbonerakure” nyuma yo kwanga gukorana nazo.
Ndayisenga avuga ko Imbonerakure zamusanze iwe zikamusaba ko yakwifatanya nazo mu mugambi ziri gutegura wo kurwanya abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’igihugu ku birebana n’amatora ari gutegurwa mu Burundi.
Nk’umuntu usanzwe asenga ngo yabasubije ko atakwifatanya nabo kuko atifuza kumena amaraso y’abantu batagize icyo bamutwara agerekaho kubabwira ko nabo nibabikora bizabagaruka. Ako kanya ngo bahise bamubwira ko nawe azajyana n’abandi.

Ndayisenga avuga ko nyuma yo kumubwira ayo magambo yabifashe nk’ibisanzwe ariko nyuma y’icyumweru batangira kumutera mu ijoro aho bazaga bakarwana n’urugi ariko bikabanira kurukingura, ari nako nawe avuza induru agatabarwa n’abandi baturage.
Abaturanyi be ngo baje kumugira inama yo guhunga hakiri kare kuko ngo batekerezaga ko bazaza kumutora ku manywa y’ihangu bavuga ko bagiye kumufunga ari nako benshi ngo bari kugenda banyerezwa.
Kuva icyo gihe Ndayisenga yahise ava mu bye atangira kujya arara mu bihuru we n’umugore we n’umwana bamara ibyumweru bibiri, nyuma aza kwigira inama zo kujya gushaka ibyangombwa by’inzira bimwambutsa imipaka y’igihugu kugira ngo ahunge.
Ngo yageze ku binjira n’abasohoka ababwira ko agiye mu giterane cy’ijambo ry’Imana mu Rwanda bamuha ibyangombwa by’inzira we n’umugore we bahita bafata inzira bagera mu Rwanda batyo.
Uyu mugabo avuga ko aho yari atuye abaturage bari kwicwa bazira kwanga gukorana n’Imbonerakure.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana itabare igihugu cya i Burundi.