Rusizi: Yakijije Abatutsi barenga 100 barimo abari kurutonde rwo kwicwa rugikubita

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashimira abagize uruhare mu kurokora bamwe mu Batutsi bari ku rutonde rwo kwicwa mbere y’abandi, mu cyahoze ari komini Gishoma kuri ubu ibarizwa mu karere ka Rusizi.

Aloys Uwemeyimana ni umwe mu bashimwa cyane wabashije kurokora abarenga 100 bagombaga guhita bicwa.

Bamwe mu barokowe n’uyu mugabo barimo uwitwa Ferdinand Kajyibwami, bavuga ko bamuhungiyeho nyuma yo kubona ko yari asanzwe ari umuntu w’inyangamugayo akaba n’umukirisitu.

Aloys Uwemeyimana avuga yarokoye bamwe mu batutsi bahigwaga.
Aloys Uwemeyimana avuga yarokoye bamwe mu batutsi bahigwaga.

Uwemeyimana wari asanzwe ayobora Santarari Gatulika ya Rwinzuki, aviga ko yarokoye abantu 120 aho yabafashije kwambuka bagahingira mu cyahoze cyitwa Zaire ubu ni muri Congo.

Aganira na Kigali Today, Uwemeyimana ukomoka mu kagali ka Rwinzuki mu murenge wa Nzahaha, yatangaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi n’ubwo yakijije abo bantu bose ngo yari afite ubwoba ko bamwicana nabo ariko agashima Imana yamufashije.

Uwamenyimana akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko abo bantu yari amaranye icyumweru iwe bari gushakishwa cyane, yashatse kujya kubahisha kuri Paruwasi ya Musahaka ahageze padiri mukuru wa paruwasi amubwira ko muri paruwasi naho bari kwica abantu cyane.

Ferdinand Nzajyibwami arashimira Uwemeyimana Aloys wagize uruhare mu kubarokora.
Ferdinand Nzajyibwami arashimira Uwemeyimana Aloys wagize uruhare mu kubarokora.

Yahise yigira inama yo kubambutsa mu cyahoze muri Congo, igikorwa cyamuruhije kubagezayo kuko ubwo yari amaze kugera ku cyambu bagombaga kunyuraho bambuka, yahahuriye n’interahamwe zikomeye zishaka kubica ariko akoresha uko ashoboye barabareka barambuka.

Ferdinand Nzajyibwami umwe mubo Uwamenyimana yarokoye, avuga bashimira uwo mugabo cyane kuko yagaragaje igikorwa cya kimuntu mu gihe cya Jenoside akiza abatari bacye. Akomeza kuvuga ko ngo yabarwaniriye urugamba rutoroshye n’igihe bari mu maboko y’interahamwe.

Kubera umutima wa kimuntu Uwemeyimana yagaragaje mu gihe cya Jenoside yakorewe yagiriwe icyizere cyo gukomeza guhuza abahemutse n’abahemukiwe mu buryo bwo kubunga. Ubu ni umuyobozi w’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge muri paruwasi ya Mushaka.

Uyu mugabo ushimwa nabenshi yakijije avuga ko ari Imana yamuhaye imbaragaza ko gukiza abantu, kuko ngo yumvaga agomba gukiza abantu uko byagendaga kose kuko ntacyo bazizaga.
Ibyo gutinya ko yagirirwa nabi n’interahamwe ngo ntiyabitekerezaga kuko n’abantu bicwaga yabonaga nabo bafite umubiri n’amaraso nkibyo ababicaga bari bafite.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

warakoze cyane kubwo abantu nkamwe twari tubacyeneye cyane

alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2014  →  Musubize

Ibyo uyu mugabo avuga ni ukuri ahubwo yababwiye bike kuko ndabona ko atavuze ko interahamwe yitwa Vianney yaje ku mwica ngo yambukije abatutsi ibonye ikimasa ke cya kijyambere iragitwara kimubera igitambo. kandi na nyuma yaho interahamwe zambutse kumwica ariko yimuka aho yaratuye. mu byukuri yitwaye gitwari, iyo hakiba abantu nka bariya benshi ahahoze ari komine Gishoma nta mahano aba yarahabaye.

alias ukuri yanditse ku itariki ya: 12-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka