Rusizi: Yafashwe n’umugore we amuca inyuma
Umugabo witwa Mbarushimana Joseph w’imyaka 37 wo mu murenge wa Giheke akagari ka Kigenge yafatiwe mu cyuho cyo guca umugore we inyuma.
Umugore wa Mbarushimana yafatiye umugabo we mu murenge wa Gihundwe ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo tariki 04/09/2012, ubwo yamusangaga aryamanye n’undi mugore nyuma yo kumubura ijoro ryose.
Umugore yaguye mu kantu ahita yihutira kubimenyesha inzego z’umutekano none ubu Mbarushimana acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Mbarushimana Joseph yemera ko yaryamanye n’uwo mugore ndetse ngo yanamubyariye umwana. Ibyo ngo yabitewe n’uko umugore we atamufataga neza mu buriri kugeza aho umugore we yamubonaga agahita yimuka ku gitanda bakarara ukubiri.
Uyu mugabo atangaza ko nyuma yo gufatirwa mu cyaha yasabye imbabazi umugore we kugeza ubu akaba avuga ko atazongera guca inyuma umugore we kuko ngo asanze yarakoraga amakosa akomeye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
niyihanganeasegeimana
UWO MUGABO BAMUKANIRE URUMUKWIYE KUKO IMPAMVU ATANGA ZITUMVIKANA NONESE UWO MWANA YAMUBYAYE ATAMUCA INYUMA?GUSA UWO MUGORE NAWE YISUIBREHO AFATE NEZA UMUGABO WE
uyo mugabo yagigize ikibazo, kandi ico kibazo gifise impamvu, nico gituma aringobwa kubanza kuraba icatumye uyo mugabo aca inyuma y’umugore wiwe.burya abagabo bagira ibibazo binivyo bitewe n’abagore babo... canke biterwa n’ububegito bw’abagabo; ba hange bagore... kuko mwebwe mwaremwe kugira mu complete abagabo. muyandi majambo mwaremewe abagabo ninaco gituma mukwiye kubiyegereza umwanya wose
Nyirarunyonga bamureze ku Mwami ko yatutse umugabo,maze Umwami aramutumiza ngo yisobanure.Akihagera bati"kuki utuka abagabo?" Nyirarunyonga ati"iyo Mbwa yambeshyeye irihe?" Bati Bagore nimugandukire abagabo banyu,uyu nawe ati "Askyi bagabo mweee"!!!!!!!!!!!!
Ubu se hari uwatinyuka kumutera ibuye ra.
Icyaha kiraryana. None se kuki yumva ko kuba yafashwe aribwo yakoze ikosa rikomeye? Ibyiza niba we n’umugore we w’isezerano bitaragendaga neza mu buriri byari ngombwa ko bajya babiganira ndetse bagategurana neza mbere y’imibonano mpuzabitsina dore ko hari abagabo bumva ko umugore ameze nk’inyagazi aho ihura n’isekurume ku gasozi nuko igahita iyimya. Si byo abagabo mujye mutegura abagore banyu. Kandi burya nta mugore mwiza nta n’umubi. Ku rundi ruhande na none abagore na bo bajye bisubiraho kuko hari abagabo bamwe bajya mu bandi bagore bitewe nuko abagore babo batabitayeho ngo babahe affection. Ijambo ry’Imana riti "Bagabo mukunde abagore banyu, namwe bagore mugandukire/wubahe abagabo banyu."
nzaba mbarirwa uyu mugore nawe asabe imbabazi!!!!!
Aho kwica gitera, nibice ikibimutera. Umugore agufashe nabi, hakurikiraho iki?
Abagore basigaye badufata nabi bigatuma ureba ukwitayeho.
ariko ntimugasetse ubwo se abimenye ko atari byiza ibyo yakoraga aruko bamaze kumufunga?asyi abagabo weeeeeeeeeee
bagore murabe mwumva