Rusizi: Yafashwe agiye gucuruza inyama zitujuje ubuziranenge

Ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo zo kuwa 30/09/2013, Ndayisabye Isae yafatanywe inyama z’inka ebyiri yaraye abaze mu buryo butemewe n’amategeko agiye kuzigurisha aho bacururiza inyama i Kamembe mu karere ka Rusizi.

Abaturage bacuruza inyama aho Ndayisabye akorera batangaza ko uyu mugabo yari afite gahunda yo kuzindukana izi nyama muri Boucherie aho asanzwe akorera hanyuma akazicuruzanya n’izindi yabaze uwo munsi abeshya ko zaraye nyamara zifite uburwayi.

Ndayisabye wafatanywe inyama zirwaye yaciwe amande ndetse n'inyama ziratwikwa.
Ndayisabye wafatanywe inyama zirwaye yaciwe amande ndetse n’inyama ziratwikwa.

Umuvuzi w’amatungo mu karere ka Rusizi, Niyonsaba Oscar, ubwo yamaraga gusuzuma izi nyama yavuze ko inka ya mbere yabazwe yarangije kwipfusha ndetse n’inyama zayo zikaba zari zatangiye kubora.

Inka ya kabiri nayo yabazwe n’uyu mugabo ngo yayibaze iri gusamba bigaragara ko izi nka zari zigiye kugaburirwa abantu ngo zitari zujuje ubuziranenge. Kuba izi nyama z’izo nka zavanzwe kandi zitandukanyije uburwayi ngo byavamo ingaruka zikomeye ku bantu baziriye.

Izi nyama zitujuje ubuziranenge zatwitswe.
Izi nyama zitujuje ubuziranenge zatwitswe.

Ndayisabye yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru gusa avuga ko ibibi bimubayeho abishimira Imana. Yahawe ibihano byo gutanga amande iri hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 20 kuri buri nka anasabwa kugura mazutu yo gutwika izi nyama ndetse n’abarinzi bazazirinda kugeza aho zishyirira.

Ndayisabye amaze kumva igihombo yagize n’amande yaciwe yatuye asaba imbabazi ariko ntibyagira icyo bitanga; uyu mugabo kandi ngo ashobora guhagarikwa burundu mu kazi ko gucuruza inyama.

Abaturage bitegereza inyama zitujuje ubuziranenge zari zigiye kugurishwa.
Abaturage bitegereza inyama zitujuje ubuziranenge zari zigiye kugurishwa.

Ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu karere ka Rusizi yasabye abacuruzi b’inyama kwita ku nyama bagaburira abaturage bakazigirira isuku kuko ngo izi nyama zafashwe usibye no kuba zari zirwaye ngo zari zifite n’umwanda ukabije.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka