Rusizi: Yabyariye mu Nkambi ya Nyagatare none ngo afite ikibazo cy’aho kuryamisha umwana
Umugore witwa Hugette Mireille, yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’iminsi itatu amaze ageze ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rusizi ahunga umutekano muke uri mu gihugu cye cy’u Burundi.
Hugette kuri ubu uri mu Nkambi y’agateganyo y’Impunzi ya Nyagatare mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi avuga ko nubwo ubuyobozi bw’inkambi bwamufashije kugera kwa muganga no kubona ibimutungo ngo agifite ikibazo cyo kubona aho aryamisha umwana.

Uyu mubyeyi avuga ko usibye shitingi asasa hasi bakayiryamaho n’umwana w’uruhinja ngo nta kindi kintu bashobora kubona cyo kuryamaho dore ko umutekano muke watumye batandukana n’umugabo we ngo akaba atazi aho aherereye.
Kuryama ahantu hatameze neza ngo bikaba bimutera impungenge z’ubuzima bw’umwana we cyane ko umwana w’uwuruhinja aba agomba kwitabwaho by’umwihariko no kugirirwa isuku.
Umuyobozi w’Inkambi ya Nyagatare,Ildephonse Haguma, avuga ariko ko nta giteganyirizwa ababyeyi babyariye mu nkambi mu kubafasha kwita ku bana cyeretse ngo hari ufite ikibazo gikomeye kidasanzwe wenda akaba yarwaye akaremba.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mubyeyi akwiye kwitabwaho, nuko ntuye kure sinamuburira 5000F.