Rusizi: Uwavuye muri FDLR aragira bagenzi be inama zo gutahuka ku neza
Caporal Harelimana Vincent w’imyaka 38 wavuye muri FDLR araburira bagenzi be kureka gukomeza kwinanangira gushyira intwaro hasi kuko ngo abona igihe kikagera bakaraswa nubwo itariki ntarengwa bari bahawe yarenze.
Tariki 02/01/2015 niyo tariki ntarengwa abarwanyi ba FDLR bari bahawe ngo bashyire intwaro hasi ku bushake nibyanga bazamburwe ku ngufu ariko kugeza ubu nta kirakorwa.
Uyu musirikare uri mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi yavuze ko yigiriye inama yo gutahuka hakiri kare kuko ngo atakwihanganira kurwana indi ntambara dore ko ngo bazaba bahagurukiwe n’ibihugu byose.
Ni muri urwo rwego Harerimana akomeza gusaba bagenzi be kugera ikirenge mucye bakava mu mashyamba batararaswa kuko ngo nta nyungu bayakuyemo igihe cyose bayabayemo.
Caporal Harerimana avuga ko bari baragizwe ingwate y’abanyapolitiki mu mashyamba ya Congo kuko ngo ababayobora bakoresha igitugu kandi bakabakoresha imirimo y’agahato batagiramo inyugu babashuka kugirango bakomeze kubaba hafi kubera inyungu zabo bwite.

Caporal Harelimana Vincent arakomeza gusaba bagenzi be bakiri bato mu gisirikare kureka kwishinga ibinyoma ababakuriye bahora bababeshya ngo bazatahuka habayeho imishyikirano kuko ngo we asanga ibyo biri kure nk’inzozi ahubwo bagafata ingamba zo gutahuka bakabareka kuko ngo nabo batazaguma mu mashyamba bonyine.
Kuba nabo bakiri mu mashyamba ngo ni uko bafite abo basirikare bato babafasha kubakorera imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro, kimwe babahingira.
Gusa ariko ngo hari abahora bifuza gutahuka ariko bakabura amakuru ahamye y’u Rwanda kuko ngo bayababwira mu buryo butandukanye bwiganjemo ibihuha bibatera ubwoba ndetse bamwe bikababera urujijo.
Icyakora ngo bari kugenda bamenya ukuri kuko ngo hari abatahutse bamaze kugira ubuzima bwiza ari na byo bituma bake bake babanza kohereza imiryango yabo ndetse hakabonekamo n’abandi bake bava ku mahame ya FDLR bagahitamo kuyicika bagatahuka.
Caporal Harerimana avuga ko hari bamwe bizagora gutahuka kuko ngo bamaze kwivanga n’ingabo za Congo kandi kuburyo ngo utabazi neza byagorana kubatandukanya kubera ko bamaze kumenya indimi zaho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose uyu musirikare mbonye, ntabgo yakanga RDF ifite abana bakaraze ahubgo batahe abana nabonye mu gisirikare cyu RWND nibato cyane baza barasa mucanganyikirwe rwose musaza wigiriye inama yakigabo erega ntiruterwa