Rusizi: Uruhande rwa Congo ruracyafunga umupaka 18h00
Nyuma y’ukugabanuka k’urujya n’uruza rw’abantu ku mupaka wa Rusizi I kubera gutinya intambara ya M23, ubu ubuhahirane hagati ya Rusizi na Bukavu bwariyongereye ariko Abanyekongo binubira ko igihugu cyabo gifunga umupaka kare.
Ku ruhande rwa Congo bakomeje gufunga umupaka saa kumi n’ebyiri kandi hari harasinywe amasezerano hagati y’ibihugu byombi ko bazajya bafunga umupaka saa yine z’ijoro. Gufunga umupaka kare byatangiye umutwe wa M23 warwanaga i Goma bigatuma abatuye i Bukavu bagira ubwoba ko intambara ishobora kubageraho.

Icyo gihe bamwe mu batuye umujyi wa Bukavu bari bamaze kugabanuka ku mupaka aho batinyaga ko iwabo haterwa baje guhaha i Rusizi; ariko ubu imigendereranire ishingiye ku buhahirane yongeye kuba myiza cyane nk’uko byahoze.
Umunyekongo witwa Kikuni Mwenzani kimwe na bagenzi be batangaza ko bari bishimiye uko imipaka yakoraga cyera aho ngo bari basigaye bahaha batarwana n’amasaha kuko babaga bazi ko bari butahe saa yine ariko ngo ubu ntibishimiye na gato icyemezo cyafashe na Congo cyo gufunga umupaka saa kumi nebyiri.

Gusa na none bakomeza kuvuga ko ibibi birutana aho ngo bari basigaye bambuka bikandagira kubera gutinya imirwano ya M23 yaberaga i Goma ariko ubu ikaba yarahagaze bityo n’imihahiranire igakomeza.
Ubu iyo ugerageje guterera amaso ku kiraro gihuza i Rwanda na Congo ubona abantu ari urujya n’uruza ku mpande z’ibihugu byombi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|